IKIREZI Ketia w’imyaka 11 ni umwana w’umukobwa watunguye benshi mu ruhando rw’ikoranabuhanga, akaba afite ubushobozi bwo gukora inkuru y’amashusho akoresheje mudasobwa ya One Laptop Per Child. Bikaba byaramuhesheje amahirwe yo guhura na nyakubahwa perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame, yumva bimuhesheje ishema.
Ketia yarangije amashuri abanza mu kwezi gushize, mu ishuri ribanza ry’Abaseliziyani ku kimihurura (EPAK), i Kigali. Akaba yaranabashije kwitwara neza mu ishuri uyu mwaka dore yo yaje ku mwanya wa kabiri mu ishuri.
Ni Nyampinga yagiranye ikiganiro kirambuye na Ketia, abasangiza imwe mu mishinga ye y’ikoranubuhanga, ibyo yabashije kugeraho ndetse n’indoto ze z’ejo hazaza.
NN: Banza utwibwire, ese ubundi Ketia ni muntu ki?
Ketia: Nitwa IKIREZI Ketia, mfite imyaka 11. Navukiye I Gisenyi. Nyuma gato mfite imyaka 2 nagiye kubana na nyogokuru wanjye i Cyangugu. Nyuma nibwo ababyeyi banjye baje kwimukira I Kigali banshakira ishuli. Ubu ndangije umwaka wa gatandatu w’amashuli abanza ku ishuli ribanza rya EPAK Don Bosco mu mujyi wa Kigali.
NN: Ni iki wakoze cyatumye ubona amahirwe yo kujya guhura n’umukuru w’igihugu?
Ketia: Guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu twari dufite isomo rya mudasobwa (Computer), aho twigira kuri mudasobwa baduhaye, One Laptop Per Child.
Baza kutubwira kwicara buri muntu wese agatekereza ku kintu cyagirira abanyarwanda bose akamaro binyuze mu ikoranabuhanga, tugakora ku nsanganyamatsiko twumva itworoheye.
Batatu bakazatoranywa bakoze neza kurusha abandi bakajya kubimurika mu nama yerekeye Ikoronabuhanga hano mu Rwanda yiswe “Rwanda Smart Days” yahuje abahanga batandukanye mu byerekeye ikoranabuhanga ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu.
NN: Wowe wahisemo iyihe nsangamatsiko?
Ketia: Njye nakoze umushinga (project) ku ndyo yuzuye. Nshaka kwerekana ukuntu umwana wariye indyo yuzuye aba atandukanye n’utarayibonye.
NN: Tubwire, wabigaragaje ute mu mashusho ya mudasobwa?
Ketia: Twari twarize ko muri mudasobwa habamo ibintu bitandukanye. Aho ufata amashusho y’abantu yo muri mudasobwa ukayaha amategeko (commande), ubundi ukayategeka icyo akora, washyizemo iminota bigenda bisimburanwa mu gukora bitewe n’icyo ushaka ko bikora.
Njye nakoze umubyeyi witeguye guteka, imbere ye hari ibyo kurya bitandukanye. Abana baza bamusanga ababwira ko ashaka kubaganiriza kundyo yuzuye. Abana abaha rugari ngo bamubaze ibibazo bitandukanye.
NN: Ni gute wabyerekanye?
Ketia: Tugeze aho twagombaga kwerekanira ibikorwa byacu, twari abana batatu tuvanye ku ishuli, gusa twahahuriye n’abandi bana baturutse ku bindi bigo. Bantoranya nk’umwe uri bubaze ikibazo abayobozi nibaza kureba ibyo twakoze.
NN: Ni bande wabajije?
Ketia: Mubo nabajije ikibazo harimo na perezida wa repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Byaranshimishije cyane, ndetse numva binteye ishema.
NN: Ni ikihe kibazo wabajije perezida?
Ketia: Nabajije: Ese ko turangije amashuli abanza dukoresha ziriya mudasobwa ntoya, tuzakomeza kuzikoresha? Ikindi mubaza niba mu mashuli yisumbuye tuzakomeza kwiga ibyo twakundaga?
Yaransubije ngo:”Ibyiza biri imbere.” Numva ndishimye ndetse na bagenzi banjye birabashimisha.
NN: Waba hari imbogamizi wahuye nazo mu gukora uyu mushinga wawe, nk’umwana muri rusange ndetse n’umukobwa by’umwihariko?
Ketia:Nabanje guhura n’imbogamizi zo kutamenya neza uko mudasobwa ikora, ariko batuzaniye abarimu bakadufasha mu bitugoye.
NN: Gira inama ugira abana b’abakobwa bagenzi bawe baba batinya ikoranubuhanga, kugira ngo batinyuke nkawe?
Ketia: Ku bana b’abakobwa bashobora kubona mudasobwa, nababwira ko nta gikomeye kirimo. Ntabwo bikomeye, kandi icyo umuhungu ashoboye nawe uragishoboye, nta murimo wahariwe abahungu gusa.



















TANGA IGITEKEREZO