00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano ya cyamunara ya mudasobwa zigenewe abana (OLPC) ubusanzwe zidacuruzwa

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 18 March 2014 saa 11:12
Yasuwe :

Ishyirwa muri cyamunara rya mudasobwa zigera kuri 50 z’umushinga wa Mudasobwa Imwe ku Mwana (OLPC/One Laptop per Child) rikomeje guteza urujijo mu gihe ziri mu bikoresho bisanzwe bidacuruzwa ntibinasoreshwe. Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), izi mudasobwa zageze mu kigo cy’ububiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA/ Magasin Genérale au Rwanda) tariki 15 Ukwakira 2009, icyamunara gikorwa tariki ya 17 Werurwe 2013, aho zaguzwe n’umucuruzi witwa (…)

Ishyirwa muri cyamunara rya mudasobwa zigera kuri 50 z’umushinga wa Mudasobwa Imwe ku Mwana (OLPC/One Laptop per Child) rikomeje guteza urujijo mu gihe ziri mu bikoresho bisanzwe bidacuruzwa ntibinasoreshwe.

Imwe muri mudasobwa zagenewe abana ibitse mu bubiko bwa SORVEPEX aho yari itegereje gutezwa cyamunara ku nshuro ya kabiri

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), izi mudasobwa zageze mu kigo cy’ububiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA/ Magasin Genérale au Rwanda) tariki 15 Ukwakira 2009, icyamunara gikorwa tariki ya 17 Werurwe 2013, aho zaguzwe n’umucuruzi witwa Seminega Sylvère.

Seminega akimara kuzegukana yazibitse igihe gisaga amezi atandatu azishyikiriza mu kigo gifasha abaturage guteza cyamunara ibikoresho byabo (SORVEPEX Ltd) aba ari cyo gitangaza ko zashyizwe muri cyamunara ya kabiri, kimushakira n’isoko.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/ Rwanda Revenue Authorithy) ntibivuga rumwe ku mpamvu zateye kugurisha izi mudasobwa mu cyamunara zigashyirwa ku isoko risanzwe kandi ubundi zitagenewe gucuruzwa.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Nkubito Bakuramutsa ukuriye umushinga OLPC muri Minisiteiri y’Uburezi, yagaragaje ko izi mudasobwa ari zo za mbere zari zitumijwe.

Bakuramutsa yasobanuye ko izi mudasobwa zanyuze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu mujyi wa Kigali, mu gihe izindi zaje nyuma zagiye zizanwa n’ubwato n’imodoka z’amakamyo.

Mu mibare yagiye itumizwa na Minisiteri y’Uburezi kuva mu 2010, haburaga izi mudasobwa 50 zitari zaramenyekanye aho ziri nk’uko byemejwe na Bakuramutsa.

Yagize ati "MINEDUC ntiyigeze imenyeshwa ko mudasobwa zageze muri MAGERWA ku kibuga cy’indege. Mu iperereza twakoze twamenye ko mudasobwa zagurishijwe twaratangiye inzira yo kuzikura mu bubiko zikajyanwa mu mashuri."

Bakuramutsa yashimangiye ko nyuma yo kumenya ko mudasobwa zagurishijwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, hanyuma zikagezwa kuri SORVEPEX Ltd mu mpera z’uwo mwaka, yahise yumvikana n’iki kigo kutazicuruza, kubwe akaba atunga agatoki MAGERWA na RRA kuba zitaratanze amakuru ku gihe kandi izi mudasobwa zaraciye mu nzira y’ikirere, mu gihe mudasobwa zose zakurikiyeho zanyujijwe mu nzira y’amazi n’ubutaka zizanwa mu Rwanda.

Yagize ati "Birasaba kumenya ngo kuki izi mudasobwa 50 zaciye muri iriya nzira? Kuki zatejwe cyamunara kandi biboneka ko ari ibikoresho by’amashuri ubundi bidasora? Nta burangare bwabaye ahubwo reka dukore iperereza tumenye aho ikibazo kiri. MAGERWA na RRA bashoboraga kuzitanga mu mashuri aho kuzigurisha."

Komiseri Wungirije Ushinzwe Imisoro muri RRA, Drocelle Mukashyaka, yasobanuye ko nubwo Minisiteri y’Uburezi yamenyeshejwe ku ikubitiro, nta gicuruzwa gishyirwa muri cyamunara hatabanje gukurikiza inzira zagenwe n’amategeko.

Mukashyaka yagize ati "Hari inyandiko yitwa “Avis d’arrivée” MAGERWA yoherereza uwatumye ibicuruzwa n’ibindi bintu runaka mu mahanga, ari nko kumumenyesha ngo ‘ibicuruzwa byawe byageze mu Rwanda’, agahita ashaka ubimukurikiranira muri gasutamo."

Mukashyaka yavuze ko uhawe gukurikirana ibyo bicuruzwa asabwa gukora imenyesha (declaration) abicishije ku ishami rya gasutamo. Bityo ibicuruzwa bitakorewe imenyesha (byaba ari ibisonerwa n’ibidasonerwa imisoro) bishyirwa mu cyamunara iyo birengeje amezi atandatu mu bubiko, nk’uko byemezwa n’itegeko rigenga ibya gasutamo.

Yongeyeho ati "Buri gicuruzwa cyaciye muri gasutamo kigomba gukorerwa declaration. Tariki 15 Ukwakira 2009, nibwo ziriya mudasobwa zageze muri MAGERWA; na zo zabonye Avis d’Arrivée nk’ibindi bicuruzwa byose ntizakorerwa declaration."

Mukashyaka yongeyeho ko n’ubwo ntawe yashinja uburangare, itangazo ry’icyamunara ryatanzwe mu gihe cy’ukwezi nk’uko bisanzwe, bikorwa mbere yo kuyitangiza, kugira ngo ufite ikibazo yigaragaze abihagarike yishyura cyangwa akemura utundi tubazo tubarwa ku bicuruzwa bye.

MAGERWA yabeshyuje abavuga ko yateje cyamunara

Ubuyobozi bwa MAGERWA burahakana bwivuye inyuma amakuru yatangajwe ko iki kigo cyaba gifitanye isano n’igurishwa ry’ibicuruzwa, kuko RRA ari cyo kigo kibyemerewe n’amategeko.

Umwe mu bayobozi ba MAGERWA yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko ibyatangajwe mu makuru ko MAGERWA ari yo yagurishije, ari ibinyoma kuko uruhare rwayo ari ukubika no kubikura ibicuruzwa gusa.

Yagize ati "Mu nshingano za MAGERWA nta cyamunara no gusoresha bibamo. Tubabajwe cyane no guhimbirwa ko ari twe twateje cyamunara kandi ari igikorwa cya RRA…"

Izi mpapuro z'imenyekanisha (declaration forms) zatanzwe na MINEDUC muri RRA ku itariki 26 Gashyantare 2013 mbere y'itariki ya cyamunara y'izi mudasobwa yabereye muri MAGERWA
Iyi baruwa igaragaza ko ku itariki ya 20 Ugushyingo 2012 MINEDUC yandikiye DHL (kompanyi yikoreye mudasobwa izizana mu Rwanda) kujya gukora imenyekanisha ryazo muri RRA
Ziracyanafunitse mu makarito zajemo uko zari 50

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages