Ikigo Intel, gisanzwe gikora za mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho bijyanye na zo.
Frederick Odhiambo, ukorana n’iyi Sosiyeti muri Afurika y’Uburasirazuba,kuri ubu ari mu Rwanda gushaka abakiri bato bakora ibijyanye na Porogaramu.
Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015, ni bwo iki kigo cya Intel cyatangaje ko gishaka urubyiruko rukora porogaramu za mudasobwa (Software Developpers) bakiri bato ngo bafashwe kumenyekanisha udushya mu ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere impano z’Abanyarwanda mu ikoranabuhanga muri rusange, hagamijwe gushora amafaranga mu bikorwa by’ikoranabuhanga.
Frederick Odhiambo, yabonanye na bamwe mu bakiri bato bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga maze bamugaragariza ubushake bafite mu guhanga udushya ndetse bamwereka n’imbogamizi bagihura na zo.
Frederick avuga ko basanzwe bafasha mu kuzamura abakora iby’ikoranabuhanga batandukanye, harimo imenyekanisha rya za Porogaramu, gutanga amafaranga n’ibindi.
Yagize ati “Umuntu niba atari umunebwe, akatwereka ko ashaka gukora ndetse n’igikorwa ari gukora gifite agashya kandi gifite ibibazo kije gusubiza tuzamufasha nta kabuza”.
Gusa uyu mugabo yirinze gutangaza agaciro k’ibizashorwa kuri buri muntu uzafatwa kuko ibikorwa by’ikoranabuhanga bitwara amafaranga bigendeye k’uko igikorwa kimeze.
Uwamahoro Nadia, Umuyobozi wa sosiyete ya “Data system Ltd” ifite umushinga wa ‘Gira ICT’ yegereye Intel, yatangaje ko iyi gahunda iri muri gahunda zayo zagutse zo gusakaza ikoranabuhanga aho ikorana n’abarimu, abanyeshuri ndetse n’abakiri bato bakora iby’ikoranabuhanga.
Kuri ubu binyuze muri gahunda ya Gira ICT , amakompanyi agera ku icumi azatoranywamo ashobora kuba yafatanywa na Intel. Gusa ibiganiro bikaba bigikomeje.
Nkuko byasobanuwe, ikigo cya Intel gifite intego yo gusakaza umuyoboro wa murandasi ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga kuri uyu mugabane w’Afurika, ikaba ikorera mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.
Intel ni Sosiyeti y’Abanyamerika ikora ibijyanye na za Mudasobwa ikaba ifite intego zo gusakaza ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO