Ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya ETO Kibuye ribarizwa muri IPRC West ryashyikirijwe na MTN Rwanda, inkunga ya mudasobwa 36 zihagaze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, kuwa Gatanu tariki 31 Mutarama 2014, muri Gahunda MTN yashyizeho yo gushyigikira iterambere ry’abaturarwanda.
Zulufati Mukaruniga, uhagarariye MTN Foundation, yavuze ko impamvu nyirizina bashyikirije iri shuri mudasobwa, ari uko iri shuri riri mu mashuri y’imyuga agaragaza umusaruro kuko ritsindisha abanyeshuri 100% ndetse rikaba hari byinshi mu buvumbuzi rimaze kugeraho.
Yagize ati: “Inkunga twashyikirije iki kigo y’izi mudasobwa, ni ukubera ko iki kigo kiri mu bigo byo mu Rwanda bigaragaza umusaruro ufatika, aho gitsindisha abanyeshuri benshi, ndetse bakaba batsinda n’amanota menshi ndetse kikaba hari ubuvumbuzi bwinshi abanyeshuri baryo bamaze kugeraho aho no mu mwaka ushize mu banyeshuri 10 bagize amanita menshi batanu baturukaga muri iki kigo.”
Zulufati yakomeje avuga ko isosiyete ya MTN Rwanda, imaze guha ibigo 15 mu gihe bifuza kuzazitanga mu Turere twose tw’u Rwanda uko ari 30. Yanasabye abarimu gukoresha imbaraga bakaba inkwakuzi mu kumenya gukoresha mudasobwa kuko mu gihe batabishyiramo ingufu, abanyeshuri bita ko bigisha bashobora gusanga babarusha kuzikoresha kuko abana b’iki gihe baba ari inkwakuzi mu gukurikirana ibijyanye n’ikoranabuhanga bishobora gutuma bahasebera.
Kugeza ubu MTN imaze kurihira amafaranga y’ishuri abanyeshuri barenga 100, aho bamaze gutanga miliyoni 51.
Mukandekezi Francoise, uhagarariye ababyeyi bo mu ishuri rya IPRC West, yavuze ko mu izina ry’ababyeyi bafite abanyeshuri muri IPRC bishimiye iyi nkunga cyane.
Yagize ati: “Twabyishimiye cyane nk’ababyeyi bafite abana aha kuko ikigo cyacu cyamaze kwaguka kuko kimaze no kugira kaminuza. Ubu bagiye kujya bakoresha mudasobwa amasaha menshi kandi bazisanzuraho.
Mukama Hubert, umuyobozi w’ubutegetsi mu Karere ka Karongi we yavuze ko bakiriye neza iyi nkunga ya mudasobwa bahawe na MTN, “Twakiriye neza ku buryo byadushimishije cyane ndetse turashima iki gikorwa cya MTN foundation kubera iyi mpano biragaragara ko ari igikorwa cyiza cyane kuko MTN yarebye kure iduha iyi nkunga kuko izafasha abatu benshi batandukanye bo muri aka Karere barimo n’abanyeshuri, ndetse n’abarezi babo, Gusa yarangije ashimira ubuyobozi bwa MTN Foundation bwatekereje kubagezaho iyi nkunga.”
Jean Bosco Mugiraneza, umuyobozi w’ishuri rya IPRC West, nawe yashimye iyi nkunga y’izi mudasobwa 36 na Internet y’umwaka 36, ndetse avuga ko izafasha abanyeshuri b’iki kigo n’abarezi (abarimu) kugera ku bushakashatsi bwimbitse
Yagize ati: “Twishimiye iyi nkunga y’izi mudasowa na internet y’umwaka duhawe na MTN ndetse tukaba twizeza ubuyobozi bwa Mtn ko tuzazikoresha neza nk’uko bikwiye kandi tukaba twizeye ko zizafasha abanyeshuri b’iki kigo n’abarimu babo kugera kubushakashatsi bwimbitse kuko n’ubwo tumaze kugeraho twabugezeho dukoresha mudasobwa twari dusanganywe. Izi duhawe zizatugeza ku musaruro ugaragara.”
Iki kigo cy’amashuri yisumbuye, mu mwaka ushize wa 2013, mu bana babaye aba mbere 10 mu gihugu, batanu muri bo bigaga muri iri shuri rya ETO Karongi ryungutse kaminuza y’imyuga IPRC West.


















TANGA IGITEKEREZO