Nyuma y’aho Sosiyete ya Microsft ikoresheje porogaramu ya Microsoft Office 2013 muri Nigeria bikagaragara ko yagize akamaro, iratangaza ko igiye gutangiza indi porogaramu ishamikiye kuri Microsoft Office 2013 yitwa Microsoft Office 365 izagezwa mu bihugu icyenda by’Afurika birimo n’u Rwanda.
Microsoft yatangaje ko izageza Microsoft Office 365 muri Angola, Cameroon, Cape Verde, Cote d’Ivoire, Ghana, Mauritius, Rwanda, Senegal na Zimbabwe nk’uko tubikesha Ikinyamakuru thisdaylive.
Microsoft Office 365 izanye iki?
Abazakoresha iyi porogaramu yifashisha internet, bazajya babona serivisi zitandukanye zirimo kuba bakora cyangwa bakurikira ibiri gukorwa ku nyandiko imwe icyarimwe kuri mudasobwa zitandukanye.
Ifite uburyo bwa SkyDrive bwo kwifashisha internet ukabika amafoto n’izindi nyandiko, nyuma ukaba wazigeraho ukoresheje mudasobwa cyangwa telefoni.
Microsoft office 365 ibika inyandiko ziri muri Word, Excel na PowerPoint. Umuntu ashobora no kuzijyanisha n’igihe “Upgrades” uko zibonetse. Ushobora no kuyifashisha uhamagara kuri Skype mu gihe cy’iminota 60 buri kwezi.
Ku bafite inganda ziciriritse zifite ibikoresho bike by’ikoranabuhanga, abakozi bari hagati ya 1-10 bashobora gukoresha mudasobwa eshanu bakagera ku nyandiko n’izindi serivise za office 365 igikozwe cyose buri wese aba akireba, bakanoherezanya inyandiko.
Uzaba ushobora kuyifashisha ukurikirana ibiri gukorerwa muri mudasobwa zitanduka ndetse ukaba wanakemura ibibazo byo mu muryango wawe uhererekanya amakuru n’abo wasize imuhira nabo bakoresha office 365.
Ubwo yatangazaga iyo porogaramu nshya, uhagarariye Microsoft Office muri Afurika no mu Buhinde, Marc Israel yagize ati “Office 365 ihari mu buryo butandukanye, buri buryo bufite icyo bwagenewe gukora”. Ibi bivuze ko uwo ari we wese, ikigo cy’uburezi, inganda nto n’iziciriritse, hari uburyo bwagenwe buzafasha buri cyiciro gihabwa serivisi nyinshi kandi ku giciro gito.



















TANGA IGITEKEREZO