00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft izashyira ahagaragara Windows 10 muri Nyakanga

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 2 June 2015 saa 02:23
Yasuwe :

Sosiyete ikora ibikoresho by’ ikoranabuhanga rwa Microsoft rugiye gushyira ku mugaragaro Windows 10, nk’ uburyo bushya (operating system) bufasha imikorere ya mudasobwa, buzatangizwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Microsoft yatangaje ko mudasobwa kimwe na tablets zikoresha iyi porogaramu zizagera ku isoko kuwa 29 Nyakanga, ari nabwo iyi Windows 10 izatangira gushyirwa aho abakoresha iri koranabuhanga bakura izindi porogaramu bifashisha.

Nyuma y’ iminsi mike, Windows 10 izahita itangira gukoreshwa mu matelefoni agezweho (Smartphones) na Xbox (porogaramu iba mu bikoresho by’ ikoranabuhanga, irimo uruhurirane rw’ imikino).

Window 10 ifite "Start" ijyana n' ibirango bya porogaramu zigaragara muri gikoresho cy' ikoranabuhanga (Computer cyangwa Tablet)

Windows 8 niyo yari isanzwe ku isoko, gusa yanenzwe kuba hari byinshi idafite mu buryo igaragara, na porogaramu ziyigize, uyigereranyije na Windows 7 yayibanjirije.

Microsoft ivuga ko ibi yabizirikanye ari nayo mpamvu yagaruye bimwe mu bigize Windows 7, bikanozwa neza muri Windows 10.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya Operating Systems muri Microsoft, Terry Myerson yagize ati “ Twakoze Windows 10 ngo dushyireho ikigero gishya cya Windows kigenewe miliyari 1.5 y’ abaturage bakoresha Windows uyu munsi mu bihugu 190 ku isi hose.”

Windows 10 yagaruye intangiriro izwi nka “Start” imenyerewe muri Window 7, kandi abantu benshi ngo bakunze uburyo iborohereza kwinjira muri mudasobwa.

Ibindi bishya bizagaragara muri Window 10 birimo gushakisha mu buryo bw’ amajwi buzwi nka Cortana, butashobokaga mu matelefoni ya Microsoft, ndetse butari bunafitwe na Windows 8.

Harimo kandi porogaramu nshya (browser) ifasha mu gukoresha murandasi (internet) izwi nka Edge kimwe na porogaramu zifashwa mu gukina imikino inyuranye yo muri Xbox hifashishijwe mudasobwa cyangwa Tablet.

Browser" ya Edge igaragara muri Window 10 ishobora gutuma uyikoresha agira icyo yongera ku biri ku mbuga zinyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages