00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yahishuye bwa mbere isura ya Windows 10

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 1 October 2014 saa 10:35
Yasuwe :

Sosiyete Microsoft yagaragaje bwa mbere isura ya “Windows 10” ije ikurikira “Windows 8”, porogaramu ikoreshwa muri mudasobwa ikazibashisha gukora (system d’exploitation/operating system).
Ikidasanzwe kuri iyi “Windows 10” ni uko izashoboza mudasobwa za kera kuba hari bimwe zakora bisanzwe byihariwe gusa na tablets na smartphones.
Ubwo yarimo igaragaza ku nshuro ya mbere imikorere ya “Windows 10” iteganyijwe kugezwa ku isoko mu mwaka utaha, gusa kuri uyu wa Gatatu harashyirwa ahagaragara (…)

Sosiyete Microsoft yagaragaje bwa mbere isura ya “Windows 10” ije ikurikira “Windows 8”, porogaramu ikoreshwa muri mudasobwa ikazibashisha gukora (system d’exploitation/operating system).

Ikidasanzwe kuri iyi “Windows 10” ni uko izashoboza mudasobwa za kera kuba hari bimwe zakora bisanzwe byihariwe gusa na tablets na smartphones.

Ubwo yarimo igaragaza ku nshuro ya mbere imikorere ya “Windows 10” iteganyijwe kugezwa ku isoko mu mwaka utaha, gusa kuri uyu wa Gatatu harashyirwa ahagaragara porogaramu yagenewe abatekinisiye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, Microsoft yagaragaje ahanini ubushake mu kwiyegereza amasosiyete.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Microsoft ushinzwe porogaramu zirimo “Windows”, Terry Myerson, yagaragaje ko “Windows 10” izaba idasanzwe.

Yagize ati“Izaba ari yo operating system yacu yuzuye kurusha izindi ndetse irenze kure izo Microsoft yashyize ahagaragara kugeza ubu mu zagenewe abakiriya bakora imirimo itandukanye.”

Kugeza ubu Windows ni yo operating system ya mbere ikoreshwa kuri mudasobwa nini (PC), gusa isoko ry’ubu bwoko bwa mudasobwa kuri ubu risa n’iryakomwe mu nkokora n’iterambere ry’ikoreshwa rya smartphones na tablets. Microsoft yaherukaga gushyira ahagaragara “Windows 8” mu mwaka wa 2012.

Bamwe mu bakora mu buyobozi bwa Microsoft batangaje ko guhitamo gusimbuka bakagera kuri “Windows 10 nta “Windows 9” ibayeho bari bagamije kugaragaza ko kuri iyi nshuro hari intambwe ikomeye yatewe, atari nke gusa zakozwe.

Windows 8 ubwayo yaje ifite ibishya byinshi birimo kuba kuba ibasha gukora ku bikoresho bifite touch screen/ecran tactile, bityo yo ikaba ikoreshwa kuri tablets na smartphones. Gusa Windows 8 isa n’iyatewe umugongo n’amasosiyete kuko menshi yakomeje kwikoreshereza Wind.

Isura ya Windows 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages