00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yemerewe kuzamura ikoranabuhanga ry’uburezi mu Rwanda

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 6 March 2014 saa 07:52
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, yemereye Ikigo mpuzamahanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga ku Isi “Microsoft Corp” kongera ubushobozi bw’ikoranabuhanga mu burezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye, bibonwa nk’ibisubizo ku burezi bwo mu Rwanda. Microsoft yiyemeje guhindura byinshi mu burezi bw’u Rwanda, harimo kuzana porogaramu zafasha mu myigire inoze, aho igiye kujya ikorana na Minisiteri y’uburezi mu kugeza porogaramu, mudasobwa, n’ibindi bifasha uburezi gutera imbere mu ikoranabuhanga ku (…)

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, yemereye Ikigo mpuzamahanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga ku Isi “Microsoft Corp” kongera ubushobozi bw’ikoranabuhanga mu burezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye, bibonwa nk’ibisubizo ku burezi bwo mu Rwanda.

Minisitiri Biruta asinyana amasezerano na Odipo y'ubufatanye mu burezi

Microsoft yiyemeje guhindura byinshi mu burezi bw’u Rwanda, harimo kuzana porogaramu zafasha mu myigire inoze, aho igiye kujya ikorana na Minisiteri y’uburezi mu kugeza porogaramu, mudasobwa, n’ibindi bifasha uburezi gutera imbere mu ikoranabuhanga ku banyeshuri n’abarezi.

Mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye wabaye kuri uyu wa 6 Werurwe 2014, Minisitiri w’Uburezi Dr Biruta Vincent, yemeje ko kwemerera ikigo gikomeye mu ikoranabuhanga nka Microsoft bigiye kuyobora u Rwanda, kwifashisha ikoranabuhanga mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Dr Vincent Biruta, yagize ati: “Duhereza ikaze ibishoboka byose ku barimu no ku banyeshuri bifite intego yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, kandi gukoresha ikoranabuhanga ni umusingi w’ibyo dukeneye byose.”

Nk’uko byemejwe na Eric Odipo, uhagarariye Microsoft muri Afurika y’i Burasirazuba n’iy’Amajyepfo, Microsoft igiye gufasha guverinoma y’u Rwanda kugeza ku banyeshuri porogaramu za mudasobwa nka “Office 365”, izitwa “imagine Cup”, “DreamSpark”, “kodu”, “Digigilz” ku bakobwa, zibafasha gukura mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ibi bizajyana no kongerera ubushobozi abarimu n’abanyeshuri, ndetse n’amahugurwa ku ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.

Yagize ati: “Intego yacu ni ugufasha abanyeshuri n’abarimu kumenya imbaraga bifitemo, nyuma yo kuzenguruka isi binyuze mu ikoranabuhanga.”

MINEDUC yongeraho ko amasezerano yasinywe agaragaza ko ubu bufatanye butazarangirira ku gutanga porogaramu n’ubumenyi gusa, kuko Microsoft igiye ibaye isoko rya Mudasobwa zigiye kujya zitangwa mu burezi.

Mu byemejwe, harimo ko nihajya hagurwa mudasobwa zirenze ibihumbi bitatu, u Rwanda ruzabona inyungu yo kugabanyirizwa ibiciro bya porogaramu zoze ziri muri mudasobwa bikajya gusa no kuzihabwa ku buntu.

Ama masezerano yasinywe nyuma y’aho mu kwezi gushize umunyarwandakazi Akaliza Keza Gara, yahawe icyizere cyo kwinjizwa mu kanama ngishwanama ka Microsoft muri Afurika (4Afrika Advisory Council).

Minisitiri w'uburezi w'u Rwanda ahererekanya amasezerano n'uwari uhagarariye Microsoft

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages