Abakobwa batanu ba mbere bitabiriye irushanwa rya Ms Geek Rwanda bagaragarije imishinga yabo abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore tariki ya 8 Werurwe 2014.
Irushanwa rya Ms. Geek Rwanda ryateguwe hagamijwe gushikariza igitsina gore kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga no kubishishikariza bagenzi babo.
Uyu mwaka iri rushanwa rikaba ryaritabiriwe n’abanyeshuri b’abakobwa biga muri za kaminuza zitandukanye; rikaba ryarateguwe n’abategarugori bakoresha ikoranabuhanga bibumbiye mu kitwa Girls in ICT Rwanda.
Ibirori byerekaniwemo imishinga yatsinze bikaba byaritabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo, Lucy Mbabazi, Perezida wa Girls In ICT Rwanda na Paula Ingabire, ukora mu ishami ry’ikoranabuhanga muri RDB.
Hagaragazwa imishinga yabaye myiza, Christine Bayizere, wiga mu ishami rya Electronics and Electricity Engineering, yagaragaje umushinga we ukoresha ikoranabuhanga mu kugenzura ibinyabiziga ndetse n’aho ikinyabiziga cyakoreye impanuka hakaba hagaragazwa hakoreshe iryo koranabuhanga.
Chantal Mukundwa, wiga ikoranabuhanga yagaragaje porogaramu ya mudasobwa yitwa “Nearby Item Locator System”, ishobora kwifashishwa mu gihe cyo gushaka ibicuruzwa ku buryo iyo uyikoresha ihita kwereka amaduka ari aho hafi abarizwamo ibicuruzwa ushaka.
Eline Nyirangirimana, yagaragaje porogaramu ya mudasobwa ikoresha internet ikaba yakwifashishwa mu gukora ibizami byo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe mudasobwa na Internet.
Nancy Sibo, umunyeshuri mu by’ubuhinzi yagaragaje porogaramu yitwa Mobile Cow, ishobora kwifashishwa muri gahunda ya Gira Inka naho Josephine Tujyimbere, yerekana porogaramu yerekana uko abanyeshuri bitabira amasomo ku buro bakoresha igikumwe cyabo mu kugaragaza ko bageze mu ishuri ndetse bakabasha no gukomeza gukurikiranwa hifashishijwe iyo porogaramu.
Mu ijambo rye Evelyn Namara ukomoka muri Uganda akaba n’impuguke mu ikorabuhanga yashimiye ubumenyi bwagaragajwe n’abo banyarwanda kazi anabizeza ko ibyo bagezeho bizashishikariza n’abandi gukunda ikoranabuhanga.
Atangaza ku mugaragaro uko abatsinze bakurikirana, Akaliza Keza Gara, umwe mu bagize Girls in ICT Rwanda yatangaje ko uwa mbere ari Nancy Sibo, uwa kabiri aba Christine Bayizere mu gihe uwa gatatu yabaye Josephine Tujyimbere.
Iki gikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri y’ikoranabuhanga n’urubyiruko, Youth Connect, UNDP, DOT Rwanda, Akilah Institute for Women, NetHope Academy, na Ecobank.
Mu bihembo byatanzwe harimo amaterefoni ahenze, iPad zatanzwe na Tigo, guhabwa amahugurwa atandukanye ndetse bamwe bakazanafashwa kubona aho bakorera imenyereza mwuga n’ibindi.
REBA UKO IBIRORI BYARI BYIFASHE


















TANGA IGITEKEREZO