Ni henshi mu bigo bya Leta usanga hari ububiko bwa mudasobwa zapfuye zitagikoreshwa ku buryo bamwe bakeka ko zishobora no kuba zagira ingaruka ku buzima bw’abantu. Tumba College of Technology yiyemeje gukemura icyo kibazo ngo kuko usanga inyinshi ziba zarapfuye byoroheje.
Umuyobozi wa Tumba College of Technology Eng. Gatabazi Pascal yatangaje ko iri shuri rifite intego yo gutanga ubumenyi bufasha sosiyete akaba ariyo mpamvu yo gushaka ibisubizo mu nzego zitandukanye zijyanye n’amasomo bigisha.
Ati” inshingano zacu nyamukuru ni ukwigisha tugatanga ubumenyi buteza igihugu imbere hashingiwe ku masomo twigisha.Dufite uruhushya rwa Minisiteri y’Uburezi rutwemerera kugenda tugakusanya mudasobwa ziri hirya no hino mu makontineri zapfuye, tukazisana izikize tukazitanga mu mashuri yisumbuye ku bigo bizikeneye.Icyo gihe twebwe iyo tubikoze tuba twungutse ubumenyi ku ruhande rw’abanyeshuri bacu kandi tukanafasha n’igihugu cyacu kubyaza umusaruro uwo mutungo wari ubitswe ahantu udakoreshwa.”
Yakomeje avuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze 80% by’imashini zitwa ko ziba zarapfuye zigashyirwa mu bubiko ziba zifite ibibazo byo kuba zidafunze neza ku buryo iyo zisanwe biba byizewe neza ko zigiye gukoreshwa.
Eng. Gatabazi ati ”mu myaka ibiri ishize dutangiye iyi gahunda yo kubyaza umusaruro mudasobwa zapfuye, tumaze gutanga mudasobwa zisaga 400 mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru kandi turacyakomeje gukora n’izindi.”
Yakomeje avuga ko kuba mu Rwanda henda gutangizwa uruganda rukora mudasobwa ari ikintu cyiza gituma bashyira imbaraga mu gutegura hakiri kare abazajya bakorana n’urwo ruganda bafite ubumenyi kuko bazakenerwa.
Hari n’ibindi iri shuri rikora mu kunganira igihugu n’abaturage
Uretse kuba mudasobwa zari zarabitswe zirimo gusanwa zigakoreshwa, hari n’ibindi bikorwa Tumba College ikora abanyeshuri bakabona ubumenyi kandi bigafasha n’igihugu.
Hakozwe Solar Water Heaters
Iri shuri ryakoze Solar Water Heaters, igikoresho gikoreshwa mu gushyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba aho zimwe zatanzwe mu bigo nderabuzima ku buryo abari kwa muganga bakoresha amazi ashyushye uko babyifuza. Izindi zikaba zikoreshwa mu kigo kugira ngo abanyeshuri be kumara amashanyarazi ahubwo bakoreshe amazi ashyushye babikesha imirasire y’izuba.
Eng. Gatabazi ati ”Solar Water Heater ni icyuma gishyushya amazi hakoreshejwe imirasire y’izuba ni ngombwa ko ingufu z’izuba zibyazwa umusaruro aho kurindira amashanyarazi make dufite. Mu mezi atatu gusa abanyeshuri bimenyerezaga umwuga bakoze Solar Water Heaters 15 kandi bizanakomeza.”
Avuga ko nubwo ishuri ritanga ubumenyi kandi rikaba atari uruganda, rizifashisha abikorera bagafatanya kugira ngo hakorwe nyinshi zikwirakwizwe mu gihugu he gutumizwa iziva hanze zihenze mu gihe icyo kigo kibishoboye.
Kuri we ngo ni ngombwa ko u Rwanda rukoresha ibikoresho bikorewe mu Rwanda aho kwirirwa rusohora amafaranga menshi rutumiza ibikoresho hanze kandi byashoboraga gukorerwa imbere mu gihugu.
Iri shuri ryubaka biyogazi mu bigo bya Leta
Tumba College of Technology ubu ifite isoko ryo kubaka biogaz mu bigo bya Leta kuko ifite ibikoresho n’abakozi babishoboye ndetse n’abanyeshuri bakahungukira ubumenyi.
Eng. Gatabazi ati ”twubatse Biogaz ku kigo cy’ababikira i Rulindo, mu ishuri rya Byimana, Saint Joseph n’ahandi ndetse tugiye no kubaka biogaz nini cyane i Mageragere ahazimurirwa gereza ya 1930 na gereza ya Kimironko.”
Akimana Teddy wiga ibijyanye no kubyaza umusaruro ingufu zitandukanye, yatangaje ko abantu bemezwa n’ibikorwa atari amagambo gusa kuko aho kubwira abantu ko uzi gukora imbabura wayikora akareba; "[…] amasomo niga ndayishimira kandi mbona ko afite inyungu.”
Inama ku banyeshuri biga ubumenyingiro n’abaturage
Ubuyobozi bwa Tumba College of Technology bugira inama abanyeshuri n’abaturage muri rusange gukoresha amahirwe yose igihugu gifite kugira ngo abanyeshuri bakoreshe neza ibikoresho ikigo gifite, bige bavumbure biruseho ndetse n’abaturage bakoreshe neza ibiba byavuye mu bushakashatsi n’ibyo abanyeshuri baba bagezeho kugira ngo batere imbere.
Amafoto: Bizimana Jean



















TANGA IGITEKEREZO