00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abarimu batangiye koroherezwa gutunga mudasobwa

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 9 November 2013 saa 02:54
Yasuwe :

Akarere ka Nyarugenge kashyize umukono ku masezerano n’umushina wa Gira ICT ugira ubufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Itumanaho (MYICT) mu gufasha abarimu bo muri aka karere kubona mudasobwa zigendanwa.
Aya masezerano akaba azafasha abarimu kubona mudasobwa bakazajya bishyura buhoro buhoro kugera igihe amafaranga ashyitse ku giciro cyayo.
Uwamahoro Nadia, Umuyobozi w’umushinga Gira ICT, yavuze ko muri aya masezerano bagiranye n’Akarere ka Nyarugenga bazafasha (…)

Akarere ka Nyarugenge kashyize umukono ku masezerano n’umushina wa Gira ICT ugira ubufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Itumanaho (MYICT) mu gufasha abarimu bo muri aka karere kubona mudasobwa zigendanwa.

Aya masezerano akaba azafasha abarimu kubona mudasobwa bakazajya bishyura buhoro buhoro kugera igihe amafaranga ashyitse ku giciro cyayo.

Uwamahoro Nadia, Umuyobozi w’umushinga Gira ICT, yavuze ko muri aya masezerano bagiranye n’Akarere ka Nyarugenga bazafasha n’amashuri yisumbuye yo muri aka karere kugira ibyumba bitangirwamo ubumenyi bw’ikorana buhanga (ICT Lab), ibi nabyo bikazajya byishyurwa n’ishuri buhoro buhoro.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange yavuze ko ubu buryo bwo gushyikiriza abarimu mudasobwa buzabafasha byinshi.

Mukasonga ati “Umuntu iyo afite mudasobwa n’umurongo wa interineti bimufasha gutegura amasomo ye neza, mudasobwa n’infasha nyigisho nziza ku mpande zombi yaba ku mwarimu ndetse n’umunyeshuri.”

Nyirarukundo Pacifique, umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya Burema mu murenge wa Mageragere, yavuze ko nawe amaze amezi atatu ahawe mudasobwa kandi ko imufasha byinshi mu gutegura amasomo. Nyirarukundo yakomeje avuga ko yahawe mudasobwa akaba akatwa amafaranga ibihumbi 7 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko Nyirarukundo yabivuze ngo aya mafaranga nta kintu ahungabanya mu mutungo we kuburyo yavuga ko n’abandi bagenzi be baramutse bayafashe byabagiraho ingaruka

Abarimu batingiye gushyikirizwa mudasobwa mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri abanza bamaze imyaka isaga itatu batunze mudasobwa.

Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano
Abayobozi b'amashuri bari bitabiriye iki gikorwa
Nadia Uwamahoro, umuyobozi wa Gira ICT
Mukasonga Solange, umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages