00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Techno Brain na Microsoft zatyaje ubumenyi abitabira ikoranabuhanga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 12 December 2013 saa 02:50
Yasuwe :

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abitabira gahunda z’ikoranabuhanga no kwerekana porogaramu nshya zigezweho muri iyi minsi kompanyi Techno Brain ifatanyije n’uruganda rukora porogaramu rwa Microsoft bahuguye mu Rwanda abitabira ikoranabuhanga.
Aya mahugurwa yari agamije kubereka no kubafasha mu kunoza akazi kabo ka buri munsi kajyana n’ikoranabuhanga yabaye ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2013.
Ikompanyi ya Techno Brain isanzwe ufasha mu kwigisha no kongerera abantu ubumenyi mu (…)

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abitabira gahunda z’ikoranabuhanga no kwerekana porogaramu nshya zigezweho muri iyi minsi kompanyi Techno Brain ifatanyije n’uruganda rukora porogaramu rwa Microsoft bahuguye mu Rwanda abitabira ikoranabuhanga.

Aya mahugurwa yari agamije kubereka no kubafasha mu kunoza akazi kabo ka buri munsi kajyana n’ikoranabuhanga yabaye ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2013.

Ikompanyi ya Techno Brain isanzwe ufasha mu kwigisha no kongerera abantu ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego yahuguye abantu basaga 20 baturutse mu bigo bitandukanye mu Rwanda ibaha ubumenyi ku ikoranabuihanga na porogaramu nshyashya zigezweho mu ikoranabuhanga.

Amasomo bahabwaga ajyanye no kwitabira ikoranabuhanga rivuguruye rijyanye n’igihe n’uko baryifashisha mu bikorwa byabo bya buri munsi bibazanira inyungu. Aha bahuguwe n’inzobere zo muri Techno Brain na Microsoft.

Yvette Uwineza, umuyobozi wa Techno Brain mu Rwanda yavuze ko abakora ibikorwa byabo bijyanye n’ikoranabuhanga bagombye kuba maso mu kujyana n’ibigezweho mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ni iby’agaciro mu bakora ibikorwa bitandukanye mu kwitondera ibikoresho bakoresha muri iryo koranabuhanga bakanareba ko bajyana n’ibigezweho muri ryo.”

Uwineza yakomeje asaba ko abakora n’abashaka ubumenyi ku bijyanye n’ikoranabuhanga babegera bakabagezaho gahunda nshya n’uburyo bwo kwagura ibikorwa no kugira ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Techno Brain mu Rwanda isanzwe ihugura ibyiciro bitandukanye by’abantu bashaka kwifashisha ikoranabuhanga mu gutera imbere.

Zimwe muri gahunda ifite muri iyi minsi ifatanyije na Microsoft, ni uko batangiye kugeza mu Rwanda porogaramu nshya idasaba kuba yashyirwa muri za mudasobwa ikoresheje za CD ahubwo akaba ari gahunda isa n’ikora nkuko murandasi idakoresha umugozi (Wireless) ikora ahubwo uyishaka akaba ayihabwa na Techno Brain mu Rwanda aho bituma umuntu ajyana n’ibigezweho kandi ntakoreshe umwanya munini ashaka za porogaramu kuri za CDs n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages