00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Techno Brain yahuguye amabanki n’ibigo by’ubwishingizi ku ikoranabuhanga rigezweho

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 November 2013 saa 01:14
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru gishize, ikompanyi y’ikoranabuhanga rya Techno Brain ryateguye amahugurwa ku ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’imari n’ubwishingizi, aho aya mahugurwa yabereye i Kigali muri Hotel des Mille Collines.
Aya mahugurwa yateguriwe amabanki, ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi mu Rwanda aho bose bakanguriwe mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu byo bakora ari nabyo bifasha Techno Brain kuba iza ku isonga mu gutanga servisi zinoze muri ibi byiciro.
Aya mahugurwa (…)

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 30 baturutse muri banki zitandukanye, ibigo by’ubwishingizi hamwe n’iby’imari iciriritse, aho impuguke za Techno Brain zabaganirije ku ngingo z’uburyo bw’amabanki n’ubwishingizi, uburyo bunoze bw’uko bakira abakiriya ndetse n’uburyo bwo kugabanya amafaranga agenda mu mikorere ahubwo hakiyongera agaciro k’abakiriya.

Uwineza Yvette uhagarariye Techno Brain Rwanda, yagize ati “Iki cyiciro kirakomeye cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Binyuze muri aya mahugurwa turashaka ko abahagarariye abandi muri ibi byiciro bakomeza kugendana n’ibihe mu ikoranabuhanga rishobora kubafasha mu kubona ibisubizo byiza mu gutanga serivisi zinoze ku bakiriya babo.”

Techno Brain ni kompanyi ntangarugero muri Afurika ku ikoranabuhanga, mu kuryigisha ndetse no guhugura ibigo bitandukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages