U Rwanda na Congo-Brazzaville byashyize umukono ku masezerano mu by’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ihererekanyamakuru (ICT).
Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Minisitiri w’Amaposita n’itumanaho muri Congo-Brazzaville.
Aya masezerano akubiyemo ibyerekeye n’ikoranabuhanga mu ihererekanamakuru, mu itumanaho, mu mutekano w’ibinyura kuri internet, ihanahana ry’ubunararibonye, iterambere mu ikoranabuhanga, ishoramari ku bikorera ku giti cyabo, ibigo byigisha ikoranabuhanga, guteza imbere guhanga udushya ndetse n’igenzura ry’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.
Minisitiri Nsengimana yemeza ko aya masezerano afunguriye imiryango amasoko y’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho hagati mu bihugu byombi dore ko ikompanyi 22 z’Abanyarwanda zagaragaje imishinga itandukanye zifuza gushora muri Congo-Brazzaville.


















TANGA IGITEKEREZO