Uyu musore wiga muri Kaminuza iherereye mu mujyi ukomeye wa Beijing, asanzwe akora ku mishinga itandukanye ijyendanye na porogaramu za mudasobwa, kuri iyi nshuro akaba yarakoze umukino yise "RACESCAPE".
Mu kiganiro na IGIHE, Isingizwe yavuze ko uyu mukino umaze kumuhesha amanota meza ku rwego rw’abandi bahanga bakora mu bijyanye n’ikoranabuhaga.
Ati “Muri macye ni umukino w’imodoka iba igomb gukwepa ibintu biba biza biyisanga. Uko ukwepa byinshi niko amanota yiyongera. Nifuje kugeza umukino wanjye mu Rwanda, bityo ntituzongere gukina imikino yakozwe y’abandi tubonereho kwiteza imbere mu ikoranabuhanga.”
Isingizwe ashishikariza urubyiruko gutinyuka bakihugura muri byose, kuko abanyamahanga bakora imikino itandukanye batabarusha ubushobozi bwihariye kandi bagomba guhangana nabo ku rwego mpuzamahanga.
Avuga ko uyu mukino ku ikubitiro ukoreshwa n’abantu bafite mudasobwa zikoresha porogaramu ya MacOS, gusa ngo n’abakoresha Windows na telefoni bazawubona mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO