00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA yasakaje virusi zangiza mudasobwa zikananeka buri cyose gikorerwaho

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 19 February 2015 saa 05:12
Yasuwe :

Ikigo cy’Umutekano wa Mudasobwa cyo mu Burusiya, Kaspersky cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjije Virusi zidashobora gupfa kwirindwa , zishobora kuneka buri kimwe gikorerwa kuri za mudasobwa n’imiyoboro ya internet mu bihugu bitandukanye.

Mu cyegeranyo yashyize ahagaragara, Kaspersky ivuga ko iyo Virusi-maneko yakozwe n’itsinda ry’ishami rishinzwe umutekano, NSA, rikorera mu mwijima ryitwa Equation Group, ryashoboye kwinjirira imiyoboro yo muri Iran, u Burusiya, Pakistan na Afghanistan n’ibindi bihugu 30.

Itsinda rya Equation ryashoboye kwinjirira imiyoboro y'ibihugu 30

Icyo cyegeranyo kigaragaza ko u Bushinwa , u Buhinde na Syria ari bimwe mu bihugu byazonzwe n’izo virusi.

Kaspersky ivuga ko izo virusi zitandukanye cyane no kwinjirira imiyoboro ya internet bisanzwe (hacking) kuko zubakiye mu bubiko bwa mudasobwa (Hard Drive).
Bivuze ko iyo virusi idashobora kubonwa n’ibiyirwanya (Antivirus) n’irindi koranabuhanga ry’umutekano wa za mudasobwa.

Kaspersky isobanura ko no guhangana n’iyo virus uyisukura (format) cyangwa uhinduranya ububiko bwayo ari impfabusa, kuko ifite n’uburyo bwo kuyobya ubwirinzi (code) bwa system ya mudasobwa, ikazajya ibika ibiri ku mashini ahandi hantu hatazwi.

Umuyobozu w’Itsinda ry’abashakashatsi rya Kaspersky Costin Raiu yagize ati” Bishase kuvuga ko turi impumyi. Ntidushobora kumenya niba ububiko bwa mudasobwa zacu bwaranduye iyo virusi.”

Yongeyeho ati” Igihe kiragera mudasobwa ikazima burundu kandi nta na kimwe wabikoraho, igisubizo gishoboka cyonyine ni icyo kugura indi. “


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages