Umwongereza Bill Moggridge w’ imyaka 69 wavumbuye mudasobwa ya mbere idafite umugozi yarapfuye mu mpera z’ icyumweru gishize azize kanseri.
Uyu mugabo yafatwaga nk’inararibonye mu ikoranabuhanga kuko mu mwaka wa 2010 yahawe igihembo na “The Smithsonian’s Cooper-Hewitt National Design Museum.”
Moggridge azwiho kuba ari we wakoze laptop ya mbere yitwaga Grid Compass mu 1982, yari ifite ahandikirwa yibara ry’ umuhondo n’umukara.
Mudasobwa yaje gutera imbere aho mu mwaka wa 1985 yakoreshejwe n’abasirikari b’Amerika irushaho kumenyekana.
Moggridge yanditse ibitabo ku ikoranabuhanga byashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2006 hari “Designing Interactions” na “Designing Media” cyasohotse mu mwaka wa 2010.
Caroline Baumann, umuyobozi wungirije mu kigo Moggridge yayoboraga cya Cooper-Hewitt National Design Museum, yagize ati "Mu izina rya bagenzi banjye twakoranaga tubabajwe n’urupfu rwa Bill Moggridge …”
Yakomeje avuga ko babuze umuntu w’ingenzi wabasangizaga akanabaha ibitekerezo bizamura sosiyete yabo.”
Moggridge asize umugore we Karin w’ imyaka 47 y’amavuko n’abana babiri Alex na Erik.
Amakuru dukesha The Guarian avuga ko Mr. Bill Moggridge yavukiye i Londres itariki ya 25 Kamena mu mwaka 1943 mu muryango wa Helene na Weston Moggridge.
Nyina umubyara yakoraga iby’ubugeni. Yize gukora ibishushanyo-mbenera by’inganda (Industry Design) mu kigo cya Central St Martins College of Ert mu Bwongereza ryaje guhinduka Cental School of Disgn.


















TANGA IGITEKEREZO