00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: MTN yahaye umurongo wa internet ku buntu ishuri rya Kamabuye

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 13 February 2013 saa 07:49
Yasuwe :

MTN Rwanda yatanze umurongo wa internet ku buntu mu gihe cy’umwaka wose ishuri ryo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku wa 12 Gashyantare 2013.
MTN Rwanda ifatanije na sosiyete Ericksson n’umuryango Millenium Villages batangiye igikorwa cyo gutera inkunga amashuri y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.
Ishuri rya Kamabuye riherereye mu murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera MTN yahaye umurongo wa internet mu gikorwa cyo gufungura icyumba iryo shuri rizajya ryigiramo (…)

MTN Rwanda yatanze umurongo wa internet ku buntu mu gihe cy’umwaka wose ishuri ryo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku wa 12 Gashyantare 2013.

MTN Rwanda ifatanije na sosiyete Ericksson n’umuryango Millenium Villages batangiye igikorwa cyo gutera inkunga amashuri y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.

Ishuri rya Kamabuye riherereye mu murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera MTN yahaye umurongo wa internet mu gikorwa cyo gufungura icyumba iryo shuri rizajya ryigiramo ikoranabuhanga, harimo imashini zigendanwa (laptops) 38 zabonetse ku bufatanye bwa sosiyete ya Eriksson n’Umuryango Millenium villages.

Umuyobozi wa MTN Rwanda ari kumwe na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabunga mu gutaha icyumba kizajya kiigishirizwamo ikoranabuhanga

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, watangije icyo cyumba kizajya kigirwamo ikoranabuhanga yasabye ko iryo shuri ryazakoresha neza ibyo bikoresho bikagirira abanyeshuri akamaromu cyerecyezo igihugu gifite , ati “ Igihe muzaba mwabyaje umusaruro ibikoresho mwahawe na MTN Rwanda ifatanyije n’Umuryango Millenium Villages muzaba mwihesheje agaciro.”

Abanyeshuri bari kwiga gukoresha internet

Khaled Mikkawi, umuyobozi wa MTN Rwanda, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kugira ngo abana biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 12 babashe kwiga amasomo yabo neza, hibanzwe no ku ikoranabuhanga, ishingiro ry’iterambere.

Khaled Mikkawi avuga ko MTN Rwanda izakomeza gutera inkunga iki kigo ndetse n’uburezi muri rusange.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kamabuye, Mukantagara Eugenie, yagavuze ko bishimiye iki gikorwa ati “ Tugiye gushaka uburyo twajya dufasha ibigo duturanye kugira ngo baze kwigira hano ibijyanye n’ikoranabuhanga.”

Abanyeshuri bo ku ishuri rya Kamabuye bishimiye inkunga bahawe na MTN

Ishuri ryisumbuye rya Kamabuye ryishimiye inkunga ya mudasobwa ryahawe zifite umurongo wa internet, kuko risanzwe rifite ishami ritanga ubumenyi kuri mudasobwa (Computer Science ).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages