00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete y’Abahinde KEONICS mu guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 28 September 2012 saa 04:39
Yasuwe :

Guverinema y’u Rwanda na Sosiyete y’Abahinde” Karnataka State Electronics Corporation Limited” (KEONICS), basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’Ikoranabuhanga.
Nk’uko tubikesha The New Times, ngo aya masezerano yasinywe n’uhagarariye u Rwanda mu Buhinde Nkurunziza Williams na Hari Kumar Jha, umuyobozi mukuru wa KEONICS.
Ngo azagura ubufatanye hagati ya leta ya Karnataka n’u Rwanda mu bucuruzi n’inganda.
Nyuma yo gusinya kuri aya masezerano muri (…)

Guverinema y’u Rwanda na Sosiyete y’Abahinde” Karnataka State Electronics Corporation Limited” (KEONICS), basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere ibijyanye n’Ikoranabuhanga.

Nk’uko tubikesha The New Times, ngo aya masezerano yasinywe n’uhagarariye u Rwanda mu Buhinde Nkurunziza Williams na Hari Kumar Jha, umuyobozi mukuru wa KEONICS.

Ngo azagura ubufatanye hagati ya leta ya Karnataka n’u Rwanda mu bucuruzi n’inganda.

Nyuma yo gusinya kuri aya masezerano muri Bangalore, Nkurunziza yagize ati” ubu bufatanye buzagira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga (ICT), hagati y’izi leta zombi”.

Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri ushinzwe Inganda ntoya n’Izagutse muri leta ya Karnataka ndetse n’ushinzwe ishami rya ITBT n’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu i New Delhi, KEONICS izagurira ibikorwa byayo mu Rwanda.

Izajya itanga inzobere mu ikoranabuhanga.

izatanga ubujyanama no kubaka ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi, mu bikorwaremezo, mu bugenzuzi, engineering n’izindi serivisi zirimo n’ikoranabuhanga mu miyoborere (e-governance).

KEONICS ifatwa nk’iyazanye impinduramatwara mu Ikoranabuhanga, yatumye Bangalore imenyekana ku rwego rw’Isi mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje gutera imbere ukanagera kuri byinshi.

Mu minsi ishize minisitiri ushinzwe umubano n’amahanga w’u Buhinde Preneet Kaur yari mu Rwanda. Yasinye amasezerano y’umushinga wo gutangiza ikoreshwa ry’ingufu z’amashanyarazi adahumanya ndetse n’ashingiye ku mirasire y’Izuba mu bigo by’amashuri 35 byo mu byaro.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages