00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haje uburyo bushya bwo kugabanya ibyahendaga Uturere

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 29 March 2013 saa 09:17
Yasuwe :

“e-mboni” ikoranabuhanga rishya mu guhanahana inyandiko no kugabanya ikoreshwa ry’impapuro mu Ntara y’iburasirazuba, ririgiye kugabanya amafaranga menshi yakoreshwaga mu mwaka n’abakozi b’Uturere.
Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, cyatangije ku mugaragaro muri iki cyumweru “e-mboni” mu ntara y’Iburasirazuba, izafasha mu kwakira no guhanahana inyandiko hifashishijwe ikoranabuhanga mu kugabanya akazi, n’ikoreshwa ry’impapuro muri gahunda za Leta.
Nk’uko tubikesha ushinzwe (…)

Nk’uko tubikesha ushinzwe itangazamakuru mu ntara y’Iburasirazuba, “e-mboni” ikoreshwa muri za mudasobwa, hakirwa inyandiko zabanje gufotorwa (scanner), hakandikwa izina ryazo, itariki yashyiriwe mu bubiko, igihe yandikiweho, nimero yayo n’ubwoko bwayo, uwo yandikiwe, uko yitwa n’ibindi.

Francine Gatarayiha, Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RBD) umwe mu batanze amahugurwa ku bakozi b’uturere, yagize ati “Ibi ni igisubizo cy’imicungire ya dosiye kuko zizaba zifite umutekano uhagije” avuga ko ubu buryo buzatuma habaho kubika inyandiko kuri za e- mails no kwakira ibyangobwa byose bijyanye n’akazi.

Uburyo bwo kugabanya icyuho mu kazi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette avuga ko “e-mboni” ari igisubizo mu gukoresha igihe gito mu kazi kandi udakoresheje impapuro.
Agira ati “Iyi gahunda izatuma amafaranga arenga Miliyoni eshanu yakoreshwaga n’abakozi 16 b’Intara mu gihe cy’umwaka, yagendaga mu mpapuro, mu kuzifotora no kuzisohora mu mashini agabanuka”.

Guverineri yasabye abakozi b’Intara n’ab’Uturere bari bitabiriye ayo mahugurwa ajyanye no kumenya gukoresha iyi gahunda nshya, ko batangira kuyishyira mu bikorwa kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza.

“e-mboni” izatuma ingengo y’imari isaga 25% yajyaga mu kugura impapuro igabanuka, aho akarere kakoreshaga agera kuri miliyoni 5 ku mwaka. Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2014, uburyo bwa “e-mboni” buzaba bukoreshwa mu gihugu hose.

Bamwe mu bayobozi basobanuriwe imikoreshereze ya “e-mboni”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages