00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga ryamanikishije udukapu ba Gafotozi

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 18 October 2012 saa 09:17
Yasuwe :

Uko iterambere rirushaho kuba ryinshi, hari abo riteza imbere ariko hari n’abasubira inyuma bitewe n’ibyo buri wese akora.
Hirya no hino mu Rwanda iyo urebye muri iyi minsi, abakora umwuga wo gufotora bavuga ko uyu mwuga usigaye ukorwa na buri wese n’abatarabigize umwuga, bikabicira isoko.
Ndamyumukiza Donath, acuruza ibikoresho bw’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali birimo ibyuma bihanagura amafoto bigendwanwa. Avuga ko uko ikoranabuhanga ryihuta byagabanyije umurongo w’abahanaguzaga (…)

Uko iterambere rirushaho kuba ryinshi, hari abo riteza imbere ariko hari n’abasubira inyuma bitewe n’ibyo buri wese akora.

Hirya no hino mu Rwanda iyo urebye muri iyi minsi, abakora umwuga wo gufotora bavuga ko uyu mwuga usigaye ukorwa na buri wese n’abatarabigize umwuga, bikabicira isoko.

Ndamyumukiza Donath, acuruza ibikoresho bw’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali birimo ibyuma bihanagura amafoto bigendwanwa. Avuga ko uko ikoranabuhanga ryihuta byagabanyije umurongo w’abahanaguzaga amafoto wasangaga mu nzu zihanagura amafoto (situdiyo).

Avuga ko kuri ubu abantu bahanagurira amafoto aho bari bifashije utwuma tugendanwa tuyahanagura, bityo na bo bafotora bakayatahana kuko bayabona mu gihe gito. Yongeraho ko hari ibyuma bifotora ‘Camera’ bishobora gusohora amafoto bimaze gufotora ubwabyo, bityo ikibazo cyo gutinda kubona amafoto kikaba cyarakemutse mu gihe habagaho ugutinda kubura amafoto mu buryo bwari busanzwe bukoreshwa.

Abareba kure bemeza ko uko ikoranabuhanga ryiyongera bishobora kuzageza aho amasitudiyo azaba atagikoreshwa, kuko n’ubu byatangiye kugaragara. Bavuga ko ikoranabuhanga rifasha mu kwihutisha iterambere rikoroshya imikorere ndetse rigaha urikoresha uburyo bwinshi bwo guhitamo uburyo riri bukoreshe bitewe n’ibyo umuntu yifuza gukora.

Ibi rero ngo bitera igihombo bamwe mu bari barashoye amafaranga mu bufotozi, kuko umubare w’ababagana ugenda ugabanuka mu buryo bugaragara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages