00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 12 Nsabimana Jean Luc yamamaza akoresheje mudasobwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 August 2012 saa 10:31
Yasuwe :

Nsabimana Jean Luc w’imyaka 12, yatangiye gukoresha mudasobwa igendanwa yahawe muri gahunda One Laptop Per Child (OLPC) aho ubu yavumbuye gahunda nshya yo kuyamamarizaho.
Nsabimana atangaza ko kubera gukunda ibijyanye na mudasobwa yihatira kwiga kuyikoresha yifashishije Laptop yahawe ndetse agenda avumbura amaporogaramu atari azi kuko ngo ubu abifashijwemo na MTN yahimbye porogaramu yo kwamamaza ibikorwa byayo aho abisobanura mu imurikagurisha rya 15 ribera i Gikondo.
Mu kiganiro (…)

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Nsabimana Jean Luc yatangaje ko amaze gushyiraho porogaramu enye zikoreshwa na mudasobwa, harimo ijyanye n’imyidagaduro, uburyo ubutumwa bwoherezwa, gahunda yo kohereza amafaranga na gahunda iha ikaze abakiriya ba MTN Rwanda baje bayigana.

Nsabimana Jean Luc aho amurikira muri stand ya MTN. Foto/Izuba Rirashe

Uyu mwana w’imyaka 12 umurika iby’ubumenyi bwe mu imurikagurisha, asobanura ko binyuze ku bufasha yahawe na MTN yabashije kwiga byinshi akaba ateganya kuba inzobere mu bya mudasobwa.

Yagize ati: “Ni umubyeyi wanjye wegereye MTN ababwira uburyo nzi mudasobwa abasaba kumfasha. Ku bw’amahirwe MTN yaremeye impa laptop yamfashije kongera ubumenyi. Izi porogaramu nazihimbye mbifashijwemo na MTN nkaba nishimiye kuza hano mu imurikagurisha nkerekana ibyo nagezeho nk’umwana.”

Uyu mwana avuga ko ibyo yiga bizamufasha kugera ku ntego yihaye yo kuba umupilote w’indege namara kuba mukuru.

Ati: “Abana bagenzi banjye ndabagira inama yo kwiga mudasobwa bakiri bato, kugira ngo bagendane n’ikoranabuhanga rikoreshwa ku rwego rw’isi.”

Ku bwa Nsabimana ngo inzozi ze ntizigarukiye aha. Ubu ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officielle de Butare (GSOB), akaba akunda imibare, ubugenge n’ubutabire.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages