00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yahaye ishuri rya ESPANYA mudasobwa 36 na internet y’ubuntu

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 23 October 2012 saa 05:06
Yasuwe :

MTN yatanze mudasobwa 36 na internet y’ubuntu izakoreshwa mu gihe cy’umwaka wose mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ESPANYA giherereye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2012.
Izo mudasobwa MTN yatanze ziri muri gahunda yihaye, aho ifata 1% ry’inyungu ikarikoresha mu iterambere ry’igihugu, harimo no guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, bityo iri shuri ribaye irya 8 MTN ihaye mudasobwa nk’izi.
Usibye izo mudasobwa 36 zahawe ikigo cy’amashuri yisumbuye (…)

MTN yatanze mudasobwa 36 na internet y’ubuntu izakoreshwa mu gihe cy’umwaka wose mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ESPANYA giherereye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2012.

Izo mudasobwa MTN yatanze ziri muri gahunda yihaye, aho ifata 1% ry’inyungu ikarikoresha mu iterambere ry’igihugu, harimo no guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri, bityo iri shuri ribaye irya 8 MTN ihaye mudasobwa nk’izi.

Usibye izo mudasobwa 36 zahawe ikigo cy’amashuri yisumbuye cya ESPANYA (Ecole secondaire des Parents de Nyanza), bahawe na internet y’ubuntu bazifashisha mu gihe cy’umwaka wose, bahawe na za servers zizabafasha kubika amasomo yabo na Anti- virus.

Umunyeshuri wiga ikoranabuhanga mu mwaka wa 5, Mutabazi Gerard ubwo yakoreshaga mudasobwa imwe muri izo, yavuze ko batazongera kwirunda kuri mudasobwa imwe.

Umwarimu wigisha ikoranabuhanga muri iki kigo, Kalisa Ananias yavuze ko izo mudasobwa zijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubu, aho mudasobwa 6 zikoreshwa na CPU imwe gusa. Yongeyeho ati ”Buri munyeshuri azajya yicara imbere ya mudasobwa yisanzuye.”

Umuyobozi w’iki kigo, Mudahinyuka Narcisse yavuze ko yishimiye impano MTN yahaye ikigo ayobora, kuko asanzwe afite ishami ry’ikoranabuhanga na mudasobwa 60 none akaba agize 96. Mudahinyuka yongeyeho ati ”Twatsindiraga kuri 96% ariko tugiye kuzuza 100%”.

Uwavuze mu izina rya MTN, Mukarubega Zulfat yavuze ko ibyo bahaye iki kigo bifite agaciro ka miliyoni 18, yongeraho ati ”Umwaka uzarangira dutanze mudasobwa zisaga 360 n’ibigendanye na zo, kuko tuzazigeza mu bigo birenga 10.”

Mukarubega kandi yongeyeho ko nyuma yo gutanga mudasobwa muri iki kigo cya ESPANYA bagiye kwerekeza muri Groupe Scolaire de Sainte Marie ya Kibuye, Saint Aloys de Rwamgana, ndetse na APAPEB Gicumbi.

Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya ESPANYA cyashinzwe n’ababyeyi mu mwaka wa 1984, ubu kigwamo n’abanyeshuri 1270, muri bo abakobwa ni 797 na ho abahungu ni 473 biga mu cyiciro rusange no mu mashami atandukanye arimo Ikoranabuhanga, icungamutungo, ubunyamabanga; barifuza gutangiza ishami ry’ubwubatsi umwaka utaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages