Sosiyeti y’Abafaransa yitwa “Apitech” iri mu biganiro mu Rwanda byo gushora imari mu ikoranabuhanga, itangaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere yishimiye gushoramo imari muri Afurika.
Mu Ukwakira, kuva ku itariki ya 8 kugera kuri 12 umwaka ushize, iyi sosiyeti yari yatumiwe mu bigo by’abashoramari mu ikoranabuhanga mu kugaragaza ibikorwa byayo, mu gikorwa cyari cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ iterambere (RDB) mu gushishikariza abashoramari b’abanyamahanga gushora imari mu ikoranabuhanga mu Rwanda.
Umuyobozi wa Apitech, Patric Abiven, yatangarije IGIHE ko yamaze kuganira n’ibigo bya Leta , iby’abikorere n’amashuri yigisha ikoranabuhanga ritandukanye uburyo bajya bakorana.
Ati ”Ubwo nazaga mu Rwanda mu Ukwakira muri 2012, nasanze hari byinshi twafatanya mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga, mu gutanga amaporogaramu atandukanye akoreshwa mu kohereza ubutumwa n’ibindi, mu gutanga porogaramu zikoreshwa mu kubika no kohereza inyandiko, mu kuzishyira kuri gahunda, kuziha umurongo n’ibindi.”
Yatangarije IGIHE ko bazanakorana n’amashuri yigisha ikoranabuhanga mu kubaha amahugurwa (Stage), bakazanafatanya n’ibigo by’ikoranabuhanga.
Mu bigo Abiven avuga yasuye harimo ikigo gishinzwe uburyo bw’ikoreshwa ry’umurongo mugari “Broad Band System Corporation (BSC)”, n’urubuga rwa ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga bagitangira, ruzwi nka kLab. Abiven ngo yishimiye iterambere bafite mu ikoranabuhanga, abona ko bazafatanya.
Avuga ko yagize ibiganiro n’ inzego za Leta zitandukanye hamwe n’abikorera yifuza kuzakorana nabo muri uku kwezi. Ku bwe ngo gushora imari mu ikoranabuhanga mu Rwanda arabyishimiye cyane kuko abona barisobanukiwe, na Leta mu cyerekezo 2020 ikaba yararishyigikiye ku ntambwe ishimishije.
Iyo sosiyete ivuga ko hari umusanzu izatanga kuko isanzwe imenyereye mu ikoranabuhanga.
Abiven ati “Mu bufaransa dukorana na sosiyeti ya Dell mu buryo bw’ ikoranabuha ryo kohereza ubutumwa muri porogaramu zabo ( Messageries), tunakorana na sosiyeti ya HP mu kubakurikiranira porograramu. Nizeye ko iyi sosiyeti izatanga umusaruro mwiza mu Rwanda, kuko turi muri sosiyeti za mbere zikorana na Microsoft zakoze neza muri 2012.”



















TANGA IGITEKEREZO