Microsoft yasohoye ikirango gishya kigizwe n’amabara y’umutuku, orange, ubururu n’icyatsi kibisi.
Amakuru dukesha urubuga techcrunch.com avuga ikirango cyari gisanzwe kitari gikunzwe n’abayikoreshaga.
Uru rubuga rutangaza ko amabara agize ikirango aremeza kandi afite ibisonanuro. Ibara ry’ubururu rivuga Windows 8 na ho iry’umutuku risobanura Office 2013 mu gihe iry’icyatsi kibisi ryo risobanura Xbox.
Iki kirango cyasohotse kije gisimbura icyakibanjirije cyari kimaze imyaka 25 kuva kiri mu igerageza mu myaka ya 1975-1979 kugeza ubu.
Uguhindura ikirango cya Microsoft byerekana iterambere ry’uru ruganda, kuko hakubiyemo ibisobanuro by’icyerekezo iyi sosiyeti ifite mu kuzamura ikoranabuhanga.
Sosiyeti ya Microsoft ni sosiyeti igurisha porogaramu zikoreshwa muri mudasobwa. Kuri ubu iyo sosiyete yashyize zimwe muri Porogaramu zayo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, nyuma yo kubona ko mu Rwanda ikoranabuhanga ritera imbere vuba.



















TANGA IGITEKEREZO