Abashakashatsi bamaze kugaragaza ko hari virus nshya yavumbuwe yaba yarakoreshejwe hibwa amabanga muri za mudasobwa zo mu bihugu bitandukanye nka Iran na Israel, ndetse kwirinda iyo virus bikaba ari ingorabahizi.
Isosiyete y’Abarusiya, ikora ibijyanye no gukora porogaramu zo kurinda umutekano wa za mudasobwa, Kaspersky Labs yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko batekereza ko iyi virus izwi nka “Flame” yaba yaratangiye gukora muri 2010.
Kaspersky ivuga ko yibaza ko iyi virus ishobora kuba iterwa inkunga na Leta imwe, n’ubwo itabasha kumenya neza inkomoko yayo.
Abenjeniyeri bo muri Kaspersky bavuga ko Flame ishobora kuba ariyo virus ya mbere ikomeye inagoye babashije kuvumbura.
Ubushakashatsi kuri iyi virus bwakozwe kubufatanye bwa Kaspersky n’ishami rya Loni rishinzwe itumanaho, International Telecommunication Union.
Ubundi bari basanzwe barimo kugenzura indi virus yitwa “Wiper”, yavugwaga ho kuba isiba ibikorwa n’inyandiko bibitse muri mudasobwa zo muri Aziya y’Uburengerazuba, hari n’indi yitwa “Stuxnet”, yo yari igendereye kwinjira muri mudasobwa z’ahatunganyirizwa intwaro za kirimbuzi muri Iran, ndetse hakaba n’indi yitwa “Duqu”, nayo yinjirira ku mashini iri gukoreshwa kuri internet, ikabasha kuyibamo ibiyibitsemo.
Iyi virus nshya yigaragaza nk’aho nta kibi ibasha gukoraa kuri mudasobwa y’umuntu, ariko ibasha gukusanya amakuru yose asa nk’aho akomeye y’ibanga, nk’uko Vitaly Kamluk ukuriye ishami ry’ubumenyi bw’amavirus muri Kaspersky abitangaza.
Kamluk yagize ati: "Iyo imikorere ya mudasobwa yinjiwemo na virus ya Flame, iyi virus itangira kuvangavanga imikorere, ikajya icunga uburyo umuntu ashyira mudasobwa ye kuri internet n’ibyo arebaho, igafotora ibyo uri gukorera kuri mudasobwa yawe, igafata amajwi y’ibivugirwa hafi yayo, ndetse ikanavangira imikorere y’inyuguti, yarangiza ikabyoherereza aHataramenyekana.
Kugeza ubu hamaze kumenyekana ahasaga 600 hahuye n’ibibazo bitewe na Flame, harimo abantu ku giti cyabo, ibikorwa by’ubucuruzi, mu mashuri, ndetse no mu mikorere y’ibiro bya za guverinoma.
Ikigo cya Iran gishinzwe igenzura ry’imikoresherezwe ya za mudasobwa, giherutse gusohora itangazo rivuga ko Flame ariyo nkomoko y’ibibazo biheruka kubaho byo gutakaza amwe mu mabanga mu gihugu.
Iyi virus ubwayo ingana na 20MB ikaba ari nini kurusha isanzwe yari imaze igihe ivugwaho cyane ya Stuxnet Virus. Abashakashatsi abakaba bavuga ko bizafata imyaka myinshi ngo babashe kugenzura neza uburyo iyi virus ikozemo babe babasha kuyihagarika.
Kamluk avuga ko iyi virus idashobora kuba yarakozwe n’umuntu umwe ku giti cye bitewe n’ukuntu igoye n’ubunini bwayo, we asanga nta kabuza ari igikorwa kinini gifite guverinoma runaka igishyigikiye.
Professor Alan Woodward umwarimu wo muri kaminuza ya Surrey yo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Ubwongereza, mu ishami ry’ubumenyi bwa mudasobwa, atanga ubusobanuro kuri iyi virus, nawe yavuze ko idasanzwe rwose.
Yagize ati: “Iki ni igitero gikomeye. Iyi virus imeze nk’igikoresho cyo guhuriza hamwe amacode menshi atandukanye bitandukanye n’izindi virus ushobora gusanga ziteye nk’agakoresho kamwe gafite amakode make ahuye.”
Akomeza agira ati : « Iyi ngiyi ishobora kwiba ibintu byose kuva ku nyuguti ukanzeho ukageza ku birimo kugaragara kuri screen ya mudasobwa yawe, ndetse n’ibirimo kuvugirwa hafi ya mudasobwa yawe.”
Iyi virus kandi ifite n’ubundi buryo budasanzwe bwo kwiba amabanga, harimo kubasha kwinjirira ibikoresho byose bikoresha Bluetooth, biri hafi y’igikoresho irimo, igirango irebe ko yakurura amabanga n’inyandiko bibirimo.
Kimwe na Stuxnet, iyi virus ishobora gukwirakwizwa hifashishijwe za Flash disk n’ibindi bikoresho byose bicomkekwa kuri USB, ni ukuvuga ngo ntabwo ikenera kuba uri gukoresha internet kugirango ikwangiririze mudasobwa n’ubwo nabyo ibifitiye ububasha.
Iyi virus ikiyigaragaraho ni uko itakozwe na babana basanzwe bavugwaho ko babikorera mu byumba byabo, ahubwo ni ikintu kinini kigoye kandi gihambaye kigenewe kwiba amabanga n’inyandiko kandi kikagumya kihishe igihe kirekire.
Bimwe mu bihugu byibasiwe n’ibitero bya Flame, harimo Iran, Israel, Sudan, Syria, Lebanon, Saudi Arabia na Misiri, kandi mu by’ibanze iyi virusi igendereye haka nta kwiba amafaranga muri za banki kurimo.
Ibi nibyo bituma Kamluk avuga ko ukurikije ibi bihugu byibasirwa na virus ya Flame, ndetse n’ingorane isigira mudasobwa yagezemo, ahamya ko nta kabuza iyi ari virusi yatewe inkunga na guverinoma y’igihugu runaka.



















TANGA IGITEKEREZO