00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Startup World ije guha urubuga mpuzamahanga Abanyarwanda bafite udushya mu Ikoranabuhanga

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 10 September 2012 saa 02:10
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri 2011, nibwo hazamenyekana Umunyarwanda uzatsindira amahirwe yo kujya kumurika umushinga we w’ikoranabuhanga mu kibaya cya Silicon Valley ho muri Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika, kizwi nk’umurwa mukuru w’amasosiyete akomeye ku Isi mu Ikoranabuhanga.
Ibi bizaba mu marushanwa mpuzamahanga yitwa Startup World, yateguwe mu mijyi 36 ku Isi hose, aho abantu batandukanye bazerekana imishinga y’ikoranabuhanga ifite udushya kandi ifitiye abaturage akamaro.
Muri buri (…)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri 2011, nibwo hazamenyekana Umunyarwanda uzatsindira amahirwe yo kujya kumurika umushinga we w’ikoranabuhanga mu kibaya cya Silicon Valley ho muri Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika, kizwi nk’umurwa mukuru w’amasosiyete akomeye ku Isi mu Ikoranabuhanga.

Ibi bizaba mu marushanwa mpuzamahanga yitwa Startup World, yateguwe mu mijyi 36 ku Isi hose, aho abantu batandukanye bazerekana imishinga y’ikoranabuhanga ifite udushya kandi ifitiye abaturage akamaro.

Muri buri mujyi hazatoranywa umushinga umwe, uzajya guhatanira igihembo cy’ibihumbi 37,000 by’Amadorali y’Amerika no kumurikwa imbere y’ibitangazamakuru mpuzamahanga.

Mu Rwanda sosiyete 10 zikizamuka zifite ibikorwa by’ikoranabuhanga nizo zizahatanira umwanya umwe uzajya guhatana n’iyindi 35 iturutse ku Isi hose muri Leta Zunz’Ubumwe z’Amerika, aho abayikoze bahawe amahirwe yo kuyimurika imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga, binyuze ku rubuga rwa The Next Web kabuhariwe mu kumenyekanisha amakuru y’ikoranabuhanga

Hermione Way umwe mu batangije aya marushanwa ya Startup World, yasobanuye ko bafite intego yo gufasha imishinga mishya y’ikoranabuhanga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hagendewe ku bibazo ikunze guhura nabyo, ati”Nasanze ibibazo bibiri by’ingenzi imishinga igitangira mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ari ubushobozi bw’amafaranga no kumenyekanishwa n’itangazamakuru,… turashaka guha iyi mishinga urubuga mpuzamahanga imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko aya marushanwa azafasha mu kumenyekanisha imishinga ifite ubuhanga imbere y’Isi yose, kandi ikagaruka guteza imbere ibihugu yaturutsemo.

Erick Davidson na Hermione Way batangije Startup World, bari i Kigali mu kiganiro n'abanyamakuru

Mu kibaya cya Silicon Valley aho imishinga izaba yatsinze iwayo izahatanira, niho hari ibyicaro byinshi bya sosiyete mpuzamahanga z’ikoranabuhanga nka Google, Facebook, Apple, Microsoft n’izindi.

Mu mijyi 36 aya marushanwa azaberamo, Kigali yatoranijwe muri 4 iri
ku mugabane w’Afurika. Hermione yasobanuye ko Kigali yatoranijwe mu yindi Mijyi nk’ahantu hamaze kuba ihuriro ry’ikoranabuhanga, mu matora yabereye ku rubuga rwa Twitter.

Aya marushanwa ya Startup World ategurwa ku bufatanye n’ibigo biteza imbere ikoranabuhanga bikorera mu bihugu bitandukanye, aho mu Rwanda ikigo cya DOT n’ishami ry’ Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera ari byo byagize uruhare mu itegurwa ryayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages