00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bakoze porogaramu ya AI bise ‘Ejochat’ yorohereza abavuga Ikinyarwanda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 April 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Abanyarwanda batanu baminuje ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI) muri Kaminuza z’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangije urubuga rw’ubwenge buhangano mu ikoranabuhanga bise ‘Ejochat’, rwitezweho korohereza abavuga Ikinyarwanda kubona amakuru mu buryo bwihuse no mu kuborohereza akazi ka buri munsi.

Niba ujya ukoresha ChatGPT n’izindi porogaramu nyinshi z’ubwenge buhangano, ubona ko akenshi iyo wanditsemo Ikinyarwanda iguha ibintu byinshi byiganjemo amakosa. Ibi byatumye abasore batanu bishyira hamwe batangiza ikigo bise Ejo Labs gishamikiyeho porogaramu ya Ejochat bakoze.

Ejochat ni porogaramu y’ubwenge buhangano bwatojwe gusobanukirwa ururimi rw’Ikinyarwanda kuganira n’abantu no gukora ibintu bitandukanye.

Iyi porogaramu ishobora kumva ibyo uvuga, kugufasha gusobanukirwa ibintu no gutanga ibisubizo bijyanye n’ibyo ukeneye, aho kuba porogaramu ifite ibisubizo byateguwe mbere gusa.

Ejochat ikora nka ChatGPT ariko yo ikaba ishingiye ku rurimi rw’Ikinyarwanda nubwo n’izindi ndimi wazishyiramo na bwo ikagufasha. Uru rubuga rumaze amezi make rutangijwe, rwashinzwe n’abasore babiri barimo Hahirwabayo Protegène na Kalinijabo Bosco wigaga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Budage.

Protegène Hahirwabayo yabwiye IGIHE ko nyuma yo gutangira kubaka iyi porogaramu bongeyemo abandi batatu kuri ubu bakaba ari abantu batanu biyemeje gufasha abavuga Ikinyarwanda gukoresha ubwenge buhangano mu ikoranabuhanga rigezweho nta birantega bahuye nazo.

Ati “ Twatekereje ukuntu twakoresha ubwenge buhangano (AI) tugatanga serivisi ku Banyarwanda mu buryo bwuzuye, guhera ku kwinjira buri wese akaba yakwinjira akabaza amakuru yifuza nta hantu ahuriye n’urundi rurimi, twese nibyo twize kandi ni nabyo dukorera ibigo by’inaha binyuranye, rero ni uko twabitangiye kandi turumva tuzafasha amashuri, ibigo by’ubuvuzi byose, abahinzi n’abandi benshi.’’

Hahirwabayo yakomeje agira ati “ Iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano icyo rigufasha ni ukuguha amakuru nk’uko tuyashakira ahandi hantu, umuntu yakwinjiramo akayibaza niba ashaka kujya muri Amerika uko yasaba Visa, na yo ikamwereka ibisabwa, umuhinzi usanzwe uhinga ibijumba azajya yinjiramo ayibaze uko yakongera umusaruro na yo imuhe ibisubizo byiza byamufasha.’’

Hahirwabayo yakomeje avuga ko icyo Abanyarwanda babasaba ari ukuyikoresha kuko ikiri mu ntangiriro kugira ngo amakuru agenda aburamo bagende bayongeramo ibashe gutanga umusaruro.

Ati “ Turashaka ko bayikoresha bakabona amakuru yizewe, ntabwo twifuza ko igihugu cyacu gisigara inyuma mu ikoranabuhanga no kuri wa muturage uri hasi, nibamenye ko mu itangiriro hashobora kubonekamo amakosa ariko turashaka bayikoreshe tuyabone akosorwe natwe tugire aho tubariza ibyacu mu rurimi rwacu kandi neza. Aho kujya kurwana no gushakisha muri ChatGPT nibakoreshe Ejochat yacu kandi turabizeza ko bizagenda neza mu rurimi rw’Ikinyarwanda.’’

Gashugi Hugues we yavuze ko Ejochat ari igikorwa cya mbere bashyize hanze ariko bifuza gukora n’izindi serivisi nyinshi zijyanye n’ubwenge buhangano ku buryo byafasha Abanyarwanda benshi mu kububyaza umusaruro.

Ati “ Turashaka guha buri muntu wese uvuga Ikinyarwanda uburyo bwo kubona ibikoresho by’ubwenge buhangano bimwumva neza, mu rurimi rwe, mu buzima bwe bwa buri munsi, bishingiye ku bumenyi n’umuco we.’’

Umunyamakuru yabajije iyi porogaramu uburyo yahinga ibigori kijyambere imuha ibisubizo bigaragaza ko ifite ubushobozi bwo gukora nk’izindi porogaramu.

Gashugi yavuze ko bifuza kubaka ahazaza h’ubwenge buhangano ku bavuga Ikinyarwanda bazaba bafite uburyo bwuzuye bwo gukoresha ubwenge buhangano mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ubucuruzi bidasabye kwifashisha izindi ndimi nk’Igifaransa, Icyongereza n’izindi.

Ejochat ni porogaramu y'ubwenge buhangano ugeraho unyuze kuri ejolabs.com
Hahirwabayo Protegène yavuze ko bifuza gufasha abavuga Ikinyarwanda gukoresha porogaramu za AI mu Kinyarwanda cyiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages