Iki cyogajuru cyoherejwe mu butumwa bwa Artemis II cyahagarutse ku wa 1 Mata 2026, Saa 12:35 z’ijoro ku masaha y’i Kigali, gihagurukira mu cyanya cya Kennedy Space Center muri Florida.
Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 54 NASA yongeye kugerageza ubutumwa bwo kugera ku Kwezi cyangwa hafi yako.
Iki cyogajuru kinini cyane cyahagurukanye ingufu zidasanzwe wagereranya n’ibilo miliyoni hafi enye zagisunitse mu kirere. Cyagenderaga ku muvuduko wa kilometero ibihumbi 16,09 ku isaha.
Nyuma y’amasaha abiri gihagurutse, aba-astronauts bane bari bari muri iki cyogajuru bageze mu isanzure amahoro, bari kuryoherwa n’ubwiza bw’Isi bayirebeye hejuru.
Bambutse neza urubibi rwinjira mu isanzure maze batangira kuzenguruka Isi. NASA yatangaje ko aba ba-astronauts batekanye kandi biteguye neza gutangira ubutumwa bwabo.
Umuyobozi w’ubu butumwa, Reid Wiseman, yavuze ko ishusho y’Isi mu isanzure itangaje, yerekana by’umwihariko ukuntu Australie yagaragaraga neza cyane.
Mu bibazo byagaragaye, harimo icyatumaga abagenzura urugendo batumva ibyo abari mu cyogajuru bavuga, cyahise gikemurwa vuba.
Mu gihe cyo kugenzura ibikoresho by’ibanze bifasha aba ba-astronauts kubaho mu isanzure, itara ry’impuruza ryiyakije mu bwiherero bw’icyogajuru biba ngombwa ko ababishinzwe bafata umwanya uhagije wo kubikemura.
Uru rugendo ruzamara iminsi 10 mu bilometero ibihumbi 400 uvuye ku Isi. Aba ba-astronauts bazakora urugendo rwo kuzenguruka Ukwezi batageze ku butaka bwako.
Mu masaha 24 ya mbere, icyogajuru kizenguruka Isi inshuro ebyiri kugira ngo kigerageze sisitemu z’ingenzi, hanageragezwe gutwara no gukoresha igice cyo hejuru kiba kirimo abantu mu buryo bwa manuelle.
Igihe iri genzura rizaba rirangiye, iki cyogajuru kizongera cyogoge ikirere cyerekeza ku Kwezi.
Mu gihe kizaba kiri kugenda, kizakora umwitozo wo kwiyubika [backflip maneuver] kugira ngo hitozwe uko mu bihe biri imbere ibyogajuru bishobora kwihuza.
Mu gihe haba ikibazo gitunguranye, imyenda yabugenewe yambawe n’aba ba-astronauts y’ibara rya orange [spacesuits] ishobora kubarinda bagakomeza kubaho mu gihe cy’iminsi itandatu.
Nibagera hafi y’Ukwezi, bazazenguruka igice cya kure ku ntera iri hagati ya kilometero 6500 na 9500 uvuye ku butaka bwako.
Aba ba-astronauts bazagira amasaha atatu yo kureba Ukwezi no gufata amafoto. Urugendo rwo kugaruka ku Isi rubatware indi minsi ine.
Mu kugaruka ku Isi, ka gace bazaba barimo k’icyogajuru kazinjira mu kirere ku muvuduko mwinshi wa kilometero zirenga ibihumbi 40 ku isaha, kagwe mu Nyanja ya Pacifique.
Ubutumwa bwa Artemis II bugamije kwiga byimbitse ku Kwezi no gukora ubundi bushakashatsi hashingiwe ku bimenyetso bishya.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagejeje ijambo ku baturage ashimira ikipe yose igize ubu butumwa n’aba astronauts “b’intwari” kuri iyi ntsinzi itangaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!