Ayo mavugurura ya Apple agena ko iOS yayo umwaka utaha izaba yitwa iOS 26 aho kuba iOS 19. Iyo 19 yari ihagarariye icyiciro kigezweho cy’amavugurura ya iOS.
Si ibyo gusa no ku bindi bikoresho bimwe na bimwe, amazina azahinduka hashyirweho amazina y’umwaka. Urugero ni nka iPadOS 26, macOS 26, watchOS 26, tvOS 26 na visionOS 26.
Apple iteganya gutangaza izi mpinduka ku mugaragaro mu nama ngarukamwaka itangarizamo udushya mu mikorere yayo izatangira ku wa 9 Kamena.
Intego ni ukugira ngo ibyiciro bya porogaramu zayo bibe bihuje inyito. Ubu, imibare yabyo iratandukanye cyane ufashe urugero kuri iOS 18 (ikoreshwa muri telefoni), watchOS 12 (ikoreshwa mu masaha) na visionOS 2 (ikoreshwa kuri Virtual Reality).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!