00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenda gute ibuye rya ‘2024 YR4’ ryari kuzagonga Isi rigonze Ukwezi?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 July 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Abahanga muri siyansi bari gukurikiranira hafi ibuye rinini ryitwa 2024 YR4. Mu ntangiriro byakekwaga ko rishobora kuzagongana n’Umubumbe w’Isi mu 2032, ariko inyigo nshya yerekanye ko rishobora kuzagonga Ukwezi aho kuba Isi.

Mu Chile mu Ukuboza 2024, nibwo iri buye ryagaragaye mu isanzure. Ryabonwe na sisitemu ya ATLAS igizwe na telescope zitahura amabuye ashobora kugonga Isi.

Nyuma y’iminsi ine ku wa 31 Ukuboza, sisitemu z’ikoranabuhanga zikurikirana iby’isanzure, zahise zirishyira ku rutonde rw’ibishobora kuzanira Isi ibyago.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, abashakashatsi batangiye kwiga kuri iri buye kugira ngo bamenye neza icyerekezo rishobora kwerekezamo mu gihe ryagwa ku Isi.

Ibipimo by’ibanze byerekana ko iri buye rifite metero ziri hagati ya 40 na 90 z’ubugari, bikekwa ko rirusha ubunini ikibumbano cy’i New York kizwi nka ‘Statue of Liberty’.

Iri buye riramutse riguye ku Isi rishobora kwangiza ahantu hanini bikagera mu ntera ya kilometero 50 uvuye aho ryaguye, bitewe n’umuvuduko ryageranye ku Isi ushobora kugera kuri kilometero 17 ku isegonda.

Ubu inyigo nshya igaragaza ko hari ibyago bingana na 4,3% ko rishobora kugonga Ukwezi aho kuba Isi.

Ibipimo by’ibanze byerekana ko iki kibuye gifite metero ziri hagati ya 40 na 90 z’ubugari, bikaba bikekwa ko kirusha ubunini ikibumbano cy’i New York kizwi nka ‘Statue of Liberty’

Byagenda gute ‘2024 YR4’ igonze Ukwezi?

Iri buye rya 2024 YR4 riramutse rigonze Ukwezi, ryasiga umwobo munini ufite ubugari bwa kilometero imwe, ukaba ari wo munini uhabonetse mu myaka 5000 ishize.

Ibyo biramutse bibaye byatuma umukungungu n’ibitare biturutse ku Kwezi bifite uburemere bw’ibiro birenga miliyoni 100 bikwira mu Isanzure.

Bimwe muri ibyo bice, ku muvuduko wo hejuru cyane bishobora kwisanga mu kirere cy’Isi nyuma y’iminsi mike cyangwa amezi, iki kibuye kiguye ku Kwezi.

Uko ibi bice byaba bigwa ku Isi, abantu baba babibona nk’ibishashi uko bigenda bimanuka.

Nta ngaruka zikomeye byateza kuko ikirere cy’Isi cyayikingira. Icyakora byateza ikibazo kuko ibi bice bishobora kugonga ibyogajuru cyangwa bikanangiza bimwe mu bikorwaremezo byaba bimaze gushyirwa ku Kwezi.

Iri buye rya 2024 YR4 ryakomeje kugaragara kuri telescope kugeza mu ntangiriro za Mata, ubu rikaba ritakigaragara. Abashakashatsi bagaragaje ko kizongera kubonwa n’abari ku Isi mu 2028, akaba ari bwo bazakomeza gukora ubushakashatsi kuri cyo mu buryo bwimbitse.

Magingo aya, ikiremwamuntu gikomeje ubushakashatsi ku Kwezi, ari na ko hashyirwa ibikorwaremezo bitanduknaye.

Abahanga bemeza ko hakwiye gufatwa ingamba zo kureba uko Ukwezi na ko kwarindwa nk’uko byaba ku Isi mu gihe iri buye ryaba rigiye kuyigonga.

Mu Chile mu Ukuboza 2024, nibwo iri buye ryagaragaye mu isanzure
Iri buye riramutse riguye ku Isi rishobora kwangiza ahantu hanini bikagera mu ntera ya kilometero 50 uvuye aho ryaguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages