00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hahishuwe uko ‘black holes’ zihuje mu buryo butigeze bubaho mbere

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 July 2025 saa 05:32
Yasuwe :

Abashakashatsi bahishuye uko imyobo ibiriri minini cyane yo mu isanzure izwi nka ‘black holes’ yihuje ikavamo umwe, mu buryo budasanzwe. Ni igikorwa bivuga ko ari bwo bwa mbere kibaye mu mateka y’ubushakashatsi bwerekeye isanzure.

‘Black hole’ wayigereranya n’umwobo ubamo imbaraga za rukuruzi zikomeye, ku buryo zikurura buri nyenyeri yose iwegereye ikazimiriramo, ibi bikaba bituma urumuri rwayo narwo ruhita ruburiramo.

Buri mwobo muri iyi ibiri yihuje, wari ufite ubunini buruta inshuro zirenga 100 ubw’Izuba ryacu. Uku kwihuza kwabereye mu ntera y’imyaka hafi miliyoni 10 uvuye ku mubumbe dutuye.

Imyaka y’urumuri cyangwa ‘light years’ mu cyongereza, ni intera urumuri rushobora kugenda mu mwaka umwe. Urumuri rugenda intera ya kilometero ibihumbi 300 ku isegonda, bivuze ko uku kwihuza kwabereye kure cyane y’Isi.

Uku kwihuza kwatumye havuka undi mwobo munini cyane, ufite uburemere buruta ubw’Izuba inshuro 265.

Imashini kabuhariwe zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagaragaje ko ubwo uku kwihuza kwabaga, habayeho icyitwa ‘ gravitational waves’, kimeze nk’imiyaga mito cyane ivuka iyo ibintu bikomeye cyane bihuriye mu isanzure, igakwirakwira mu isanzure hose.

Izo mashini ziri mu duce twa Washington na Louisiana zafashe ibyo bimenyetso mu gihe kimwe, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2023.

Abashakashatsi bagaragaje ko icyo gihe, iyi myobo yombi yazenguruka ku muvuduko wo hejuru cyane inshuro zirenga 400,000 ku muvuduko Isi isanzwe izengurukiraho, kandi bemeza ko iyi myobo yari minini cyane kurusha indi yagaragaye kugeza ubu.

Kimwe mu byatunguye abashakashatsi ni uko ‘black holes’ zingana gutya zidashobora kwirema mu buryo busanzwe. Mu busanzwe, iyi myobo yikora iyo inyenyeri nini zitakaje ubushobozi burundu zikavaho.

Bavuga ko bitewe n’ubunini bw’iyi myobo iherutse kwihuza, bidashoboka ko yakwirema binyuze mu buryo busanzwe. Ibi rero byatumye bizera ko hari n’indi myobo minini mu isanzure, ishobora kuba yarikoze binyuze mu kwihuza n’indi.

Kugeza ubu, abashakashatsi bamaze kubona ukwihuza kw’iyi myobo inshuro zigera kuri 300. Ubu bari kwifashisha ukwihuza guheruka kuba, mu gusobanukirwa imivukire n’imikurire y’iyi myobo iba kure cyane mu isanzure.

Abashakashatsi bahishuye uko imyobo ibiriri minini cyane yo mu isanzure izwi nka ‘black holes’ yihuje ikavamo umwe, mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages