Iri gufa ryabonetse mu 1985 ku kirwa cya James Ross, ariko itsinda ry’abashakashatsi ryaribonye ntiryahise risobanukirwa neza ko ari igufa rya dinosaure, bituma ribikwa mu bubiko bw’Ikigo cy’ubushakashatsi giherereye i Cambridge.
Nyuma y’imyaka myinshi, abahanga mu by’inyamaswa za kera bongeye kurisuzuma, bemeza ko ari igufa ry’umurizo w’ubwoko bwa dinosaure bwitwa Titanosaur, buzwiho kuba bwarimo dinosaure nini cyane zigeze kubaho ku Isi.
Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko iri vumburwa rifasha gusobanukirwa uko izi dinosaure zabagaho mu bice by’Isi bitandukanye, cyane cyane mu turere dufite amateka make y’ibimenyetso byazo.
Uwashinzwe kubika ibi bisigazwa, Dr Mark Evans, avuga ko yabonye iri gufa mu bubiko ubwo yasuzumaga ibihumbi by’ibindi bisigazwa byakuwe mu ngendo z’ubushakashatsi zakorewe muri Antaractica mu bihe bitandukanye.
Avuga ko akenshi abashakashatsi bashobora kwirengagiza ibimenyetso bifite agaciro kubera ubwinshi bw’ibyo babika, ariko bakazatungurwa no kubona ko hari ibidasanzwe byihishe mu bubiko.
Umuhanga Prof Paul Barrett wo mu Nzu Ndangamurage y’Amateka Kamere (Natural History Museum) yemeje ko iri gufa ari ingenzi, asobanura ko rifite imiterere idasanzwe igaragara ku gice cy’umurizo w’iyo dinosaure.
Abashakashatsi bavuga ko iyi Titanosaur yabayeho mu myaka igera kuri miliyoni 82 ishize, mu gihe Antaractica yari itandukanye cyane n’uko imeze uyu munsi, kuko yari itoshye kandi irimo amashyamba menshi.
Iri vumburwa rifatwa nk’irikomeye mu mateka y’ubushakashatsi bw’ibinyabuzima byo mu bihe bya kera, ndetse rikagaragaza ko Antaractica ishobora kuba yarahoze ituwe n’ibinyabuzima byinshi kurusha uko byatekerezwaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!