00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe ubwoko bushya bw’amafi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 14 December 2025 saa 12:40
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ubwoko bushya bw’amafi bwavumbuwe mu gace ka Zayul gaherereye mu Burengerazuba bw’Intara ya Xizang mu Bushinwa.

Ni ubushakashatsi bwatangiye gukorwa muri Mata 2025 mu ruzi rwa Zayul ruri mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Xizang.

Ubu bwoko bw’amafi bwahawe izina rya ‘Glaridoglanis verruciloba’. Ni bushya mu mafi yo mu bwoko bwa glyptosterine catfish, bufite umunwa wo hasi wagutse ndetse n’ibindi bimenyetso byihariye by’imiterere.

Ibyo bisigazwa by’amafi byatangiye gukusanywa n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu kigo cya Xizang Museum of Natural Science, Zaozhuang University na Institute of Hydrobiology ku bufatanye na Chinese Academy of Sciences.

Abakoze ubushakashatsi bari babanje kwibeshya bitiranya ubu bwoko bwa Glaridoglanis verruciloba n’ubusanzwe bwa G. andersonii.

Binyuze mu isuzuma ry’imiterere n’isesengura ry’ihindagurika ry’ibinyabuzima hashingiwe ku nkomoko yabyo, itsinda ry’abashakashatsi ryemeje ko ibyo bisigazwa by’amafi ari ubwoko bushya, nk’uko byatangajwe mu bushakashatsi bwashyizwe mu kinyamakuru mpuzamahanga cy’ubumenyi ZooKeys.

Abashakashatsi bavuze ko ubu bwoko bushya bwa gatatu bwemewe mu bwoko bwa Glaridoglanis, buzatanga uburyo bushya buzifashishwa mu bushakashatsi ku nkomoko, itandukaniro n’ihindagurika ry’ubuzima bw’amafi yo mu mazi meza ku nkengero z’Amajyepfo y’imisozi ya Himalayas.

Ubwoko bushya bw'amafi yitwa 'Glaridoglanis verruciloba sp. nov' bwabonetse mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages