Abanyeshuri bari mu byiciro bitandukanye kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye, kuwa gatanu tariki ya 5 Kamena ni bwo bamuritse imishinga igera kuri 16 irimo ijyanye n’Imibare Ubutabire, Ubugenge, Ikoranabuhanga ndetse n’ubumenya muntu.
Ishimwe Karimba wakoze umuti wica imibu n’utundi dukoko yasobanuye ko yawukoze yifashishishije ibireti, ibisigazwa by’ifi n’amazi, ndetse ko uyu mushinga we wamuhesheje umudari wa zahabu mu marushanwa y’bumenyi bw’abanyeshuri ku bijyanye n’ibidukikije, yabereye muri Kenya.
Umwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru wari waje kwirebera uburyo bagenzi be bashyira mu bikorwa amasomo y’ubumenyi, yagize ati “Mbashije kunguka byinshi birimo nko kumenya ingano y’umwuka ibihaha bishobora kwakira hifashishijwe amazi, indobo n’icupa.”
Omer Faruk Celeb, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo y’ubumenyi muri Hope Academy Rwanda yavuze ko aba banyeshuri bakora iyi mishinga mu rwego rwo kubyaza umusaruro amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga baba bahawe mu ishuri ndetse no kubategura kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Yakomeje agira ati ”Dutumira andi mashuri kugira ngo na yo agire ubumenyi buruseho ndetse n’abanyeshuri babashe gutinyuka n’igihe bazajya mu marushanwa ntibazagire igihunga.”
Aba banyeshuri banasangije bagenzi babo ubundi bumenyi butandukanye burimo kurinda ubutaka kuba bwatwarwa n’isuri, uburyo wakoresha ugabanya isukari mu mubiri ndetse n’uburyo wamenya niba ikinyobwa ugiye kunywa kitarimo acide yakwangiriza ubuzima.
Ibyo bikorwa byakozwe mu minsi ibiri bikaba byarasojwe kuwa 6 Kamena 2015.



















TANGA IGITEKEREZO