00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igice cy’icyogajuru cya SpaceX gipima toni enye cyagonganye Ukwezi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 August 2026 saa 11:35
Yasuwe :

Igice cyo hejuru cy’icyogajuru cya Falcon 9 cya sosiyete ya SpaceX cyagonganye n’Ukwezi nyuma yo kumara igihe kireremba mu isanzure.

Uku kugongana kwabayeho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026.

Iki gice cy’icyogajuru cyari gifite uburemere bungana n’ibilo 4.000, ni ukuvuga hafi toni enye, kikaba cyagonganye n’Ukwezi gifite imbaraga zihambaye. Uku kugongana kwateje igicu cy’umukungugu ndetse gusiga umwobo mushya ku buso bw’Ukwezi.

Abashakashatsi bari batangaje ko iki gice cy’icyogajuru cyari kugera ku Kwezi ahagana saa 7:35 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ku isaha y’u Bwongereza.

Nubwo abahanga bari batekereje ko hashobora kuboneka urumuri ruto ruterwa no kugongana kwacyo n’Ukwezi, abantu bakurikiraga uko bigenda bakoresheje telescope ntibabonye ikimenyetso gihita kigaragaza ko byabaye. Abahanga bavuga ko amashusho y’aho cyagonganiye ashobora gutangwa n’ibyogajuru bizenguruka Ukwezi mu minsi iri imbere.

Iki gice cyari igice cyo hejuru cy’icyogajuru cya Falcon 9 cyoherejwe muri Mutarama 2025, mu butumwa bwari bugamije kugeza ku Kwezi icyogajuru cyagombaga kugwa ku butaka bwabwo.

Ubusanzwe ibice byo hejuru by’ibyogajuru bya SpaceX bikunda gusubira mu kirere cy’Isi bigashya cyangwa bikagwa mu nyanja. Ariko kubera ko ubwo butumwa bwari bugamije kugera ku Kwezi, icyogajuru cyari gikeneye imbaraga nyinshi, bituma igice cyo hejuru gisigara kireremba mu isanzure.

SpaceX ntiyari yarateganyije ko iki gice cy’icyogajuru kizagonga Ukwezi. Abahanga mu by’inyenyeri bagaragaje ko imbaraga za rukuruzi ndetse n’ibikorwa by’izuba ari byo byashyize iki gice ku murongo ugana ku Kwezi. Kubera ko cyari kimaze gukoresha lisansi yose, nticyari kigifite ubushobozi bwo guhindura icyerekezo cyacyo.

Nubwo uku kugongana kutagize ingaruka ku Isi, abahanga bavuga ko bishobora kubafasha gusobanukirwa neza uburyo ibintu bigwa ku Kwezi ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku bikorwa by’ubushakashatsi byo mu kirere mu gihe kizaza.

NASA yavuze ko uku kugongana kutagize ikibazo ku Isi, ariko abahanga bagaragaje ko ari urugero rugaragaza ikibazo kigenda cyiyongera cy’ibisigazwa by’ibikoresho byoherejwe mu isanzure.

SpaceX na NASA bakomeje kuganira ku buryo bwo gukumira ko ibice by’ibyogajuru bizongera kugwa ahantu hatateganyijwe, cyane cyane mu gihe NASA ifite gahunda yo kohereza abantu ku Kwezi no kuhakorera ibikorwa bihoraho mu myaka iri imbere.

Igice cy’icyogajuru cya SpaceX gipima toni enye cyagonze Ukwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages