Imashini Philae yari yaroherejwe n’ikigo cy’u Burayi cy’ubushakashatsi ku isanzure, ESA kuri kibonumwe Tchouri (67P/ Churyumov-Gerasimenko) gucukumbura ku nkomoko y’Isi n’ibiyituye yashizemo umuriro itarohereza amakuru ahagije ku byo yatumwe.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko Philae yaguye ahantu hatitegeye izuba kandi ari ryo ikuraho ingufu, abashakashatsi bakoresheje ingufu yari isigaranye bashaka uburyo yajya ahitaruye hagera izuba.
Ibi byatumye iyo mashini nto (Robot) ishiramo n’akariro gake yari isigaranye , ntiyongera kohereza amakuru ku Isi.
Abakozi ba ESA basigaranye icyizere gike ko hari igihe yakongera gukora bitewe n’icyogajuru Rosetta cyayijyanye kikiri hafi ya ya kibonumwe Tchouri.
Iyi mashini yazimye itarohereza byinshi mu byo yoherejwe gukoraho ubushakashatsi. Yari yitezweho gucukumbura ku nkomoko y’Isi n’ibiyituye, ikavana urujijo ku bavuga ko Isi yavuye ku mihindagurikire y’isanzure n’abemeza ko ibiriho byose byaremwe n’Imana.



















TANGA IGITEKEREZO