00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Urubyiruko rworohereje abahabwa serivisi mu bigo bahamagaye kuri 5000

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 18 September 2013 saa 08:54
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru rwihangiye ikigo gihuza abaturage n’ibindi bigo bitanga serivisi zinyuranye “Call Rwanda”, bahamagaye kuri 5000 bakoresheje umurongo wa MTN.
Uru rubyiruko ruvuga ko rwatekereje iki gikorwa rugendeye ku muvuduko w’iterambere u Rwanda rugezeho, ugomba kujyana n’ikoranabuhanga kuko bigoranye kumenya aho serivisi zose zitangirwa mu gihugu, hatabayeho umuranga cyangwa umuyobozi.
Nsegiyumva Aime Crispin ukuriye iki kigo avuga ko Call (…)

Urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru rwihangiye ikigo gihuza abaturage n’ibindi bigo bitanga serivisi zinyuranye “Call Rwanda”, bahamagaye kuri 5000 bakoresheje umurongo wa MTN.

Uru rubyiruko ruvuga ko rwatekereje iki gikorwa rugendeye ku muvuduko w’iterambere u Rwanda rugezeho, ugomba kujyana n’ikoranabuhanga kuko bigoranye kumenya aho serivisi zose zitangirwa mu gihugu, hatabayeho umuranga cyangwa umuyobozi.

Nsegiyumva Aime Crispin ukuriye iki kigo avuga ko Call Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2011, ifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zo guhuza abanyarwanda basaga 480 n’ibyo bakeneye mu isaha, kuva saa moya za mugitondo kugeza saa sita z’ijoro.

Nsengiyumva ati “Uhamagaye nomero 5000 yishyura amafaranga y’u Rwanda 98 gusa ku munota akabaza ibyo ashaka; nka nimero z’ibigo bya Leta (Directory), guhabwa ubufasha bwihuse mu kigo runaka (Outsourcing Solutions), uwakiriwe nabi ashaka ubufasha bw’ubuyobozi bukuru (Customer care), kwaka gahunda kwa Dogiteri no mu biro (Setting Appointments) no guhuzwa n’imirongo yihariye y’ibyamamare.”

Nsengiyumva ashimangira ko Call Rwanda igeze kure mu gutanga izi serivisi, ziyongeraho kumenyesha inama n’ibirori, inzego z’uturere, guhuriza abahamagaye ku murongo umwe n’ibindi.

Ku bw’ikoranabuhanga no guhanga udushya, itsinda Call Rwanda ry’abasore 16 rirategurira Abanyarwanda uko bajya bizigamira imyanya na tike z’imodoka n’indege (Booking and retention), kuyoborwa, ubushakashatsi n’ibindi.

Uyu murongo wa 5000 utanga ibisobanuro mu ndimi eshatu zikoreshwa mu Rwanda, ikinyarwanda, icyongereza, igifaransa hiyongereyeho n’igiswahili gitangiye vuba ku bakivuga.

Abatangiye gukoresha Call Rwanda mu kwihutisha serivisi, bahabwa bemeza ko iyi ari intambwe ikomeye Abanyarwanda bagejeweho kuko mu bihugu byateye imbere ntawirirwa ayobaguza yabuze ibyo akeneye, ahubwo abibaza ikoranabuhanga.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages