Oracle ni Ikigo cy’Abanyamerika gifite ubunararibonye mu by’ikoranabuhanga by’umwihariko mu kubaka ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga bugezweho kandi burinzwe.
Iki kigo kiri muri bitatu bya mbere bikomeye muri uru rwego ku Isi. Gitanga n’izindi serivisi nko kubaka porogaramu za mudasobwa (software), amahugurwa mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Ubufatanye bwa MINICT n’iki kigo, bwashyizweho binyuze mu masezerano mashya agamije gutanga amahugurwa ajyanye n’igihe kandi yemewe ku rwego rw’inganda ku Banyarwanda binyuze mu mashuri ya Oracle arimo Oracle Academy na Oracle University.
Ni ubufatanye kandi bugamije gushyigikira icyerekezo cy’igihugu 2050 ndetse n’ingamba u Rwanda rwihaye zo guteza imbere impano z’ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no kubaka ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga bugezweho kandi burinzwe (cloud computing), Artificial Intelligence (AI) na database technologies.
Abarimu bo muri za kaminuza, amashuri makuru, TVET, abanyeshuri n’abandi bazabona amahirwe yo kwiga ubumenyi bw’ikoranabuhanga bujyanye n’isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
Oracle Academy izagira uruhare rukomeye mu gutegura abarimu binyuze mu nteganyanyigisho zigezweho n’ibikoresho by’amahugurwa bitandukanye, hagamijwe kongererwa ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha mu mashuri. Ibi bizaba bikubiyemo amasomo y’ikoranabuhanga rya Oracle Cloud, Oracle APEX, software zitandukanye no guhabwa impamyabumenyi zemewe.
Amahugurwa ya Oracle University n’impamyabumenyi bizajya bitangwa binyuze ku rubuga rwa e-learning, kugira ngo abitabiriye bategurwe neza bijyanye n’imirimo mishya y’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!