Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Isanzure cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NASA kigiye kohereza mu kirere icyogajuru gishya cyitwa Orion gikoze ku buryo kizagera ku kibuye kiri kure y’Ukwezi kigashyika no ku mubumbe wa Mars.
Televiziyo CNN ivuga ko NASA izasuzuma bwa mbere Orion ku wa kane ku ya 4 Ukuboza saa 7:05 za mu gitondo ku isaha mpuzamahanga ahitwa Canaveral, muri Leta ya Florida.
Orion kizazamuka ku butumburuke bwa kirometero 2267, kizazenguruka inshuro ebyiri ikirere cy’Isi mu gihe cy’amasaha ane n’igice mbere yo kugwa mu Nyanja ya Pasifika.
Ibigo 2 by’amato byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika USS Anchorage na USNS Salvor bizafasha NASA mu kugusha icyo cyogajuru mu Nyanja ya Pacifika.
Icyo cyogajuru cyagenewe gutwara abantu bane mu gihe cy’iminsi 21. Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko nubwo kigiye gukorerwa igeragezwa, kitazashobora koherezwa mu isanzure mbere y’imyaka irindwi



















TANGA IGITEKEREZO