00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA ishaka kubaka ‘nuclear reactor’ ku Kwezi mu 2030

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 7 August 2025 saa 04:37
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, kiri kwihutisha umushinga wacyo wo kubaka ‘nuclear reactor’ ku Kwezi bitarenze 2030. Intego ni ugushyiraho ahazajya hakomoka amashanyarazi azajya yifashishwa mu bikorwaremezo bizashyirwa ku Kwezi, muri gahunda yo gushyigikira ibikorwa bya muntu bizajya bihakorerwa.

‘Nuclear reactor’ ni icyo umuntu yagereranya n’umutima w’uruganda rutunganya ingufu za nucléaire.

Iyo ingufu za nucléaire zigiye kubyazwa amashanyarazi ubutare bwa Uranium buratunganywa, intima [atome] zabwo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe, ubwo bushyuhe bukifashishwa bushyushya amazi na yo akavamo umwuka ukayoborwa mu mashini zabugenewe ugatanga amashanyarazi.

Aho hashyuhirizwa amazi ni yo ‘nuclear reactor’.

Uyu mushinga uri kwihutishwa kuko u Bushinwa n’u Burusiya na byo bifite gahunda nk’iyo bitarenze 2035.

NASA irimo gushaka ibigo byigenga bishobora gushyira mu bikorwa umushinga watanga nibura kilowati 100 z’amashanyarazi.

Icyakora hari impungenge ku bijyanye n’uko uyu mushinga uzakorwa, cyane cyane nyuma y’aho ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump butangaje ko buzagabanya 24% by’ingengo y’imari igenerwa NASA mu 2026.

Hari n’abavuga ko iyi gahunda ishobora kuba itizwa umurindi n’inyungu za politiki aho kuba iz’ubushakashatsi mu bumenyi.

Abahanga muri siyansi na bo bagaragaje ko kohereza ibikoresho by’imirasire yangiza ku Isanzure, hari igihe bishobora kugira ingaruka ku kiremwamuntu n’ibinyabuzima ku Isi, mu gihe iyoherezwa ryabyo ryaba rigenze nabi.

Ikindi ni uko ngo ibihugu bishobora gutangira kwiyitirira ibice bimwe na bimwe ku Kwezi kubera ibikorwa bihafite, ibishobora guteza ibibizo ku rwego mpuzamahanga.

NASA ishaka kuba yarubatse ‘nuclear reactor’ ku Kwezi mu 2030

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages