00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA mu butabazi budasanzwe bwo gukiza telescope iri kugana ku Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2026 saa 01:56
Yasuwe :

NASA yatangije igikorwa kidasanzwe cyo kohereza robot mu kirere kugira ngo igerageze gukiza telescope ya Swift iri kumanuka buhoro buhoro, ku buryo ishobora kuzagwa ku Isi mu mezi ari imbere.

Iyo telescope yoherejwe mu kirere mu 2004, ikoreshwa mu bushakashatsi ku bintu bitandukanye biri mu isanzure bifite ingufu nyinshi cyane.

Ibyo bintu biterwa akenshi n’ugusaza kw’’inyenyeri nini cyangwa kugongana kw’ibisigazwa byazo, bikarekura ingufu nyinshi mu gihe gito cyane.

Swift ifatwa nk’igikoresho cy’ingenzi ku bahanga kuko ishobora kubona no gukurikirana ibyo bintu mu kanya gato bibaye. Ni yo mpamvu NASA yahisemo kuyitabara aho kuyireka ngo ikomeze kugwa.

Robot yoherejwe kuyitabara yitwa Link. Yakozwe na Katalyst Space Technologies, ikaba ifite amaboko atatu, kamera n’ibindi bikoresho bizayifasha kwegera Swift, kuyigenzura no kuyifata. Nibishoboka, Link izayizamura buhoro buhoro iyisubize ku butumburuke butuma ikomeza gukora.

Abahanga bavuga ko iki gikorwa kigoye cyane kuko Swift itigeze ikorwa ku buryo yazafatirwa mu kirere. Link igomba kwegera ikintu kiri kugenda, na yo ubwayo iri kugenda, ikagifata itacyangije.

Nibiramuka bigenze neza, bizaba ari intambwe ikomeye mu mateka y’ubushakashatsi bwo mu kirere, kuko byafungura inzira yo kujya batabara n’ibindi bikoresho bikomeye bishobora kwangirika cyangwa kumanuka bigana ku Isi.

Abashakashatsi bavuze ko hari ikibazo cy'uko telescope yoherejwe mu isanzure iri hafi kugwa ku Isi ariyo mpamvu bagomba kuyitabara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages