00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yasubitse gahunda yo kohereza icyogajuru ku kwezi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 31 January 2026 saa 08:28
Yasuwe :

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, cyatangaje ko gahunda yo kohereza icyogajuru mu butumwa bwacyo bwa Artemis 2, yari iteganyijwe ku wa 06 Gashyantare 2026 yasubitswe, kubera ikibazo cy’ikirere gikomeje kuba kibi mu bice bitandukanye muri iki gihugu.

Iki kigo cyatangaje ko bikunze ubu butumwa bushobora koherezwa mu isanzure nyuma y’iminsi ibiri ku gihe cyari cyateganyijwe.

Artemis ni gahunda ngari ya NASA igamije kongera kugerageza gusubiza umuntu ku Kwezi nyuma y’imyaka 50. Mu butumwa bwa Artemis 2 nibwo bwa mbere umuntu ateganyijwe kongera kugera hafi y’Ukwezi.

Intego ni uko muri ubu butumwa, abashakashatsi bane mu by’isanzure bazazamuka mu cyogajuru, kizazenguruka Ukwezi aho ku kugwaho, nyuma kigaruke ku Isi.

Amakuru avuga ko kuba ikirere kitameze neza bifitanye isano n’umuyaga wo mu gace ka Arctique, bigatuma ibice byinshi muri Amerika byibasirwa n’ubukonje budasanzwe no muri Florida, aho byari byiteganyijwe ko icyogajuru cy’ubutumwa bwa Artemis kizohererezwa mu isanzure.

NASA yatangaje ko mu gihe ikirere cyamera neza, izakora igerageza rya nyuma ry’icyogajuru.

Hagati aho, abashakashatsi bazajyana nacyo, bashyizwe ahiherereye, ndetse hari gukoreshwa ibyuma by’ubushyuhe kugirango bikomeze gushyushya icyogajuru.

Izi mpinduka zizakoma mu nkokora indi gahunda ya NASA yo kohereza abashakashatsi kuri Sitasiyo Mpuzamahanga y’Ibyogajuru mu Isanzure, ISS, yari iteganyijwe ku wa 11 Gashyantare 2026.

Ikirere kibi cyakomye mu nkokora gahunda ya NASA yo kujya ku Kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages