Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2025.
Icyogajuru cya Falcon 9 cyari gifite satellite ebyiri za O3b mPOWER zo kwifashisha kugeza internet mu bice bitandukanye. Cyagombaga guhagurukira mu cyanya cya Cape Canaveral saa 23:27 ku masaha y’i Kigali.
Ibi ariko ntibyabaye. SpaceX yahagaritse iki gikorwa mu masegonda 11 mbere y’uko icyogajuru gihaguruka. Hafashwe icyemezo ko igikorwa cyasubukurwa mu minota 90, ariko ishize nabwo ntibyaba.
Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa Mbere, SpaceX yavuze ko “Dusubitse igikorwa cy’uyu munsi cyo kohereza satellite za O3b mPOWER mu isanzure, ubu duhanze amaso ejo ku wa Kabiri. Icyogajuru n’ibindi byose bimeze neza, byiteguye koherezwa.”
Kugeza magingo aya, SpaceX ntiratangaza impamvu y’iki kibazo.
Biteganyijwe ko iki cyogajuru kiza koherezwa mu isanzure kuri uyi wa Kabiri, saa 23:12 ku masaha y’i Kigali. Ni igikorwa kizerekanwa imbonankubone ku rubuga rwa SpaceX ndetse no ku rukuta rwayo rwa X, mbere y’iminota 15 ngo igikorwa nyiri zina gitangire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!