Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Nyakanga 2025.

Icyogajuru cya Falcon 9 cyari gifite satellite ebyiri za O3b mPOWER zo kwifashisha kugeza internet mu bice bitandukanye. Cyagombaga guhagurukira mu cyanya cya Cape Canaveral saa 23:27 ku masaha y’i Kigali.

Ibi ariko ntibyabaye. SpaceX yahagaritse iki gikorwa mu masegonda 11 mbere y'uko icyogajuru gihaguruka. Hafashwe icyemezo ko igikorwa cyasubukurwa mu minota 90, ariko ishize nabwo ntibyaba.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa Mbere, SpaceX yavuze ko “Dusubitse igikorwa cy’uyu munsi cyo kohereza satellite za O3b mPOWER mu isanzure, ubu duhanze amaso ejo ku wa Kabiri. Icyogajuru n’ibindi byose bimeze neza, byiteguye koherezwa.”

Kugeza magingo aya, SpaceX ntiratangaza impamvu y’iki kibazo.

Biteganyijwe ko iki cyogajuru kiza koherezwa mu isanzure kuri uyi wa Kabiri, saa 23:12 ku masaha y’i Kigali. Ni igikorwa kizerekanwa imbonankubone ku rubuga rwa SpaceX ndetse no ku rukuta rwayo rwa X, mbere y’iminota 15 ngo igikorwa nyiri zina gitangire.

Sosiyete ya SpaceX yahagaritse igikorwa cyo kohereza icyogajuru mu isanzure cyagombaga kujyanayo satellite ebyiri zizifashishwa muri serivisi z’itunamanaho, habura amasegonda 11 ngo gihaguruke
Sosiyete ya SpaceX yahagaritse igikorwa cyo kohereza icyogajuru mu isanzure cyagombaga kujyanayo satellite ebyiri zizifashishwa muri serivisi z’itunamanaho, habura amasegonda 11 ngo gihaguruke