00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 19 April 2013 saa 12:37
Yasuwe :

Umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwana (One Laptop Per Child: OLPC) watangiye kugirana umubano n’isomero rusange ry’igihugu, Rwanda Library Services, ugamije guteza imbere gusoma no gukoresha mudasobwa mu mashuri yo mu Rwanda.
Nkubito Bakuramutsa Umuyobozi w’umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwana, avuga ko ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu na gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana buzafasha mu kwimakaza umuco wo gusoma no gukoresha mudasobwa, kuko ibitabo biri muri iryo (…)

Umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwana (One Laptop Per Child: OLPC) watangiye kugirana umubano n’isomero rusange ry’igihugu, Rwanda Library Services, ugamije guteza imbere gusoma no gukoresha mudasobwa mu mashuri yo mu Rwanda.

Nkubito Bakuramutsa Umuyobozi w’umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwana, avuga ko ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu na gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana buzafasha mu kwimakaza umuco wo gusoma no gukoresha mudasobwa, kuko ibitabo biri muri iryo somero bizajya bigaragara mu bubiko bw’ibigo bifite gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana, binyuze mu ikoranabuhanga.

Nkubito Bakuramutsa aravuga ati “Umuco wo gusoma na mudasobwa biragendana. Ubufatanye bwacu n’isomero rusange ry’igihugu ni insinzi ku bana b’u Rwanda. Buri kigo cy’ishuri gifite gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana kizajya kibona ibitabo by’iri somero mu bubiko bwacyo, mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ku bufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga wa mudasobwa imwe kuri buri mwana, abana bagera ku 100 barimo kwigishwa mudasobwa muri ibi biruhuko ku Kacyiru mu byumba by’isomero, aho buri mwana abasha gukoresha mudasobwa ari wenyine, mu byiciro bitandukanye. Bagafashwa n’umwarimu.

Abindekwe Ngarambe Celestine umwarimu urimo kwigisha abana gukoresha mudasobwa muri iri somero, avuga ko abo bana barushaho kumenya no gukoresha mudasobwa, ubu bakaba barimo kuvumbura ibintu bitandukanye.

Abindekwe ati “Kwigisha abana gukoresha mudasobwa, bibafasha kugira umutwe ufunguye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, bituma umwana avumbura kandi akiga byinshi. Ubu muri izi mudasobwa zabo harimo porogaramu zibafasha kubara mu buryo bwihuta, kwiga icyongereza, kucyandika no kukivuga mu buryo bunoze.”

Mu gihe cy’ukwezi abo bana bamaze biga muri iyi gahunda y’ibiruhuko, bamaze kumenya kwandika udukuru tugufi, barabasha gukora inyigo z’ibitabo no kubasha kwihuta mu mikorere ya mudasobwa.

Abana barimo kwigira mudasobwa ku Kacyiru mu nzu y’isomero rusange ry’igihugu, bigira ubuntu bakaba biga mu byiciro, bamwe mbere ya saa sita, abandi nyuma ya saa sita. Bafite mudasobwa 20 ku buryo buri mwana aba afite iye.

Umwarimu atanga ibisobanuro ku bana baza kwigira mu isomero rusange ry'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages