Bazagendera mu cyogajuru kinini cyane, gifite uburebure bwa metero 98. Iki cyogajuru cy’ingufu zidasanzwe cyabashije gukoreshwa inshuro imwe gusa mu 2022.
Igice cyacyo cyo hasi gihagurutsa icyogajuru cyose ku butaka, gifite ubushobozi bwo kubika litiro zirenga miliyoni eshatu za hydrogen na oxygen biri mu buryo bw’ibisukika. Ibi bikora nka lisansi igiha ingufu zo kogoga ikirere.
Aba ba astronautes barimo umuyobozi w’urugendo Reid Wiseman w’imyaka 50 n’uburambe bw’imyaka 16. Uyu yamaze amezi 6 mu isanzure. Harimo pilote Victor Glover w’imyaka 49 n’uburambe bw’imyaka 12, na we akaba yarabaye mu isanzure amezi 6.
Hazagenda inzobere ebyiri mu bya siyansi zirimo Christina Koch w’imyaka 47 n’uburambe bw’imyaka 12, akaba yaramaze umwaka wose mu isanzure. Undi ni Jeremy Hansen w’imyaka 50 y’amavuko n’uburambe bw’imyaka 16.
Aba bose bazaba mu gace ko hejuru k’icyogajuru (Orion spacecraft) mu gihe cy’iminsi 10.
Ahantu bazaba baba ni hato cyane bidasanzwe, kuko hafite ubugari bwa metero eshanu n’uburebure bwa metero eshatu.
Harimo imyanya ine y’intebe zo kwicaraho mu gihe cyo guhaguruka ku butaka, nyuma zikazingwa kugira ngo babone umwanya uhagije.
Muri uwo mwanya bazajya bakoreramo imyitozo ngororamubiri ituma umutima ukora neza n’iyongera imbaraga imikaya, mu gihe cy’iminota 30 buri munsi.
Ku munsi wa mbere, icyogajuru kizazenguruka Isi ku butumburuke bwa kilometero ibihumbi 70.
Kugira ngo ubyumve neza, Sitasiyo Mpuzamahanga y’Ibyogajuru, ISS, iri mu ntera ya kilometero 400 uvuye ku Isi.
Nyuma y’amasaha agera kuri atatu bahagurutse, bazakora igerageza ryo gutwara no gukoresha ka gace gato bazaba babamo.
Mu gihe kagira ikibazo gitunguranye, imyenda yabo y’ibara rya orange bambara mu isanzure (spacesuits) ishobora kubarinda bagakomeza kubaho mu gihe cy’iminsi itandatu.
Nibagera hafi y’Ukwezi, bazazenguruka igice cyako cya kure ku ntera iri hagati ya kilometero 6500 na 9500 uvuye ku butaka bwako.
Aba ba astronautes bazagira amasaha atatu yo kureba Ukwezi no gufata amafoto. Urugendo rwo kugaruka rutware indi minsi ine.
Kugaruka ku Isi, icyogajuru kizinjira mu kirere ku muvuduko wa kilometero zirenga ibihumbi 40 ku isaha.
Ubutumwa bwa Artemis III bugamije kwiga byimbitse ku Kwezi no gukora ubundi bushakashatsi hashingiwe kubimenyetso bishya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!