Sosiyete Microsoft igiye gukorera mu Rwanda ibinyujije muri gahunda Microsoft 4Afrika Initiative », bizafasha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kwiteza imbere hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga muisakazabumenyi n’itumanaho, Jean Philbert Nsengimana atangiza iyi gahunda ku wa 03 Mata 2013, yagize ati “Iyi gahunda ije kureba uburyo abantu bataragerwaho n’ikoranabuhanga ryabageraho. Izanye ubumenyi n’ubushobozi ku rubyiruko rwiga ikoranabuhanga, bikazabafasha kwibeshaho. Bizanafasha mu gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo itandukanye, aho gukoreshwa mu guhamagara no kwitaba gusa.»
Avuga ko mu kwezi kwa Kamena gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izaba yatanze umusaruro, mu bigo izaba yatangiye gukorana na byo.
Minisitiri Nsengimana akomeza avuga ko u Rwanda rwumvikanye na Microsoft muri gahunda ya «Microsoft 4Afrika Initiative” kuzakorana mu bucuruzi, muri gahunda za Guverinoma hakoreshejwe ikoranabuhanga, abaturarwanda bakamenya gahunda za Leta binyuze mu ikoranabuhanga. Avuga ko bazanakorana mu burezi, mu buzima no mu buhinzi n’ubworozi.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko haramutse habayeho ubujura mu gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, hakwifashishwa amategeko akumira ubujura mu Rwanda. Bityo ko nta mpungenge zigomba kubaho mu kurikoresha mu bucuruzi.
Microsoft itangaza ko mu mwaka wa 2016, ”Microsoft 4Afrika Initiative” izaba ifasha urubyiruko rusaga miliyoni mu bigo by’ishoramari bito n’ibiciriritse muri Afurika.
Mu myaka 20 Microsoft imaze ikorera ku mugabane wa Afurika, itangaza ko ishaka kuzamura ubukungu bwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuko iyi gahunda izafasha urubyiruko rwo muri Afurika gutera imbere hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Fernando de Sousa, umuyobozi ukuriye “Microsoft 4Afrika Initiative” kimwe na Nyirishema Patrick, ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), bavuze ko iyi gahunda izanafasha urubyiruko kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga no gukoresha uburyo bugezweho mu ikoranabuhanga rya Digitalisation bikazafasha mu kwihutisha iterambere mu bucuruzi bw’u Rwanda.
Iyi gahunda yatangijwe ku Isi hose mu kwezi kwa Gashyantare. Irimo ibihugu bya Afurika nka Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO