00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga mu burezi rifasha kubona imfashanyigisho no kwigira kure

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 7 September 2012 saa 03:13
Yasuwe :

Inama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga iri kubera Kigali kuva ku itariki 5 Nzeli, yibanze mu kungurana ibitekerezo mu guteza ikoranabuhanga mu burezi no mu gukora ubushakashatsi hifashijwe ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere ry’Uburezi hanamurikwa ibyabasha gukomeza kuriteza imbere.
Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi(REB) gitangaza ko kiri mu rugamba rwo gutanga ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga abarimu n’abanyeshuri bakabona imfashanyigisho hifashijwe ikoranabuhanga. (…)

Inama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga iri kubera Kigali kuva ku itariki 5 Nzeli, yibanze mu kungurana ibitekerezo mu guteza ikoranabuhanga mu burezi no mu gukora ubushakashatsi hifashijwe ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere ry’Uburezi hanamurikwa ibyabasha gukomeza kuriteza imbere.

Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi(REB) gitangaza ko kiri mu rugamba rwo gutanga ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga abarimu n’abanyeshuri bakabona imfashanyigisho hifashijwe ikoranabuhanga.

Prof.Ntagurumugara Etienne umwarimu mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga KIST yatangaje ko hifashijwe ikoranabuhanga abanyeshuri babasha gukurikira amasomo mu bihugu by’amahanga. Yavuze ko hari abanyeshuri barangije kwiga muri Kaminuza ya Adams Univeristy muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari na 24 barangije kwiga mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza(Masters) zo hanze mu mwaka washize ndetse ko hari umunyeshuri uwiyandikishije mu kwiga mu cyiciro cya gatatu cy’impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga KIST riri mu mashuri atanga ubumenyi mu ikoranabuhanga, bityo ibyinshi mu byo bigisha abanyeshuri bikagirira Igihugu akamaro.

Gatare umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri KIST twamusanze muri iyi nama amurika bumwe mu bumenyi biga mu ikoranabuhanga mubyo biga.Yagize ati "Tubasha guha gahunda amatara hifashijwe ikoranabuhanga bityo tukayashira ku masaha agomba kwakira no ku masaha agomba kuzimira, tuyaha umurongo tukavuga tuti amatara ari bwake iki gihe azimiri iki gihe".Yakomeje avuga ko byose bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bikanafasha mu gukoresha urumuri n’umuriro muke kandi neza.

Yabwiye IGIHE ko ubu buryo bunifashishwa mu gucana amatara yo ku mihanda yaka ku mugoroba akazima mu gitondo. Avugako no mu bindi bigo bitandukanye ubu buryo byajya bukwiye kwifashishwa mu gukoresha neza umuriro hagacanywa amatara bitewe n’akenewe.

Abayobozi b’inzego zitandukanye z’Uburezi bitabiriye iyi nama baturutse mu gihugu cya Uganda na Tanzaniya bavuze ko u Rwanda ari intangarugero mu ikoranabuhanga mu Karere k’Afurika y’u Burasirazuba bityo ngo bazakomeza gufatanya mu kuzamura akarere mu bikorwa by’uburezi.

Jacques Batamuliza umwe mu bahagarariye Fourier Education witabiriye iyi nama yabwiye IGIHE ko sosiyeti Fourier Education y’ikoranabuhanga ifite infashanyigisho zikoreshwa hifashije ikoranabuhanga, bityo ko abanyeshuri bazazifashisha mu kwiga ubumenyi cyane cyane imiterere y’ibihe, ubushyuhe n’ubukonje n’ibindi.

Yavuze ko izi mfashanyigisho ziri mu cyiciro cyo kuzisobanurira abazazikoresha kuko mu Rwanda zitaratangira gukoreshwa mu mashuri mu gihe mu bihugu byateye imbere nka Singapol n’u Bwongereza babikoresha abanyeshuri bishimira kuzikoresha kuko zibungura ubumenyi.

Avuga ko bizeye ko mu minsi mike zizafasha mu kwigisha abanyeshuri bashyira mu bikorwa ibyo biga cyane cyane mu masomo y’ubumenyi hifashijwe iryo koranabuhanga.

Abitabiriye iyi nama iri busozwe kuri uyu wa Gatanu bavuga ko izabasigira byinshi mu kuzamura uburezi ku ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages