Ntabwo inkomoko yayo iramenyekana neza, gusa abahanga mu by’isanzure bavumbuye undi mubumbe wapfubye ushobora gutanga amakuru yazatuma hamenyekana inkomoko yayo n’uko ikura.
Abashakashatsi bise uwo mubumbe Cha 1107-7626, ufite uburemere bukubye Jupiter inshuro ziri hagati y’eshanu n’icumi. Jupiter ni wo mubumbe munini kurusha indi yose. Bawubonye uzenguruka mu gace karimo ivumbi ryinshi, ariko uri mu ishusho y’inyenyeri nto.
Muri Kanama uyu mwaka, wari ku rwego rwo hejuru mu gukura, ku muvuduko wa toni miliyari esheshatu ku isegonda, inshuro umunani ugereranyije n’amezi make yari ashize.
Abashakashatsi bavuze ko ibyo babonye bitangaje, kuko uyu mubumbe ukura ku muvuduko wo hejuru nk’uw’inyenyeri ikiri nto. Bavuze ko bigaragaza ko uburyo imibumbe ikura, bushobora kubaho no ku yindi mibumbe.
Amakuru batangaje mu kinyamakuru Astrophysical Journal Letters, bavuze ko uwo mubumbe ushobora kuba umaze imyaka iri hagati ya milyoni imwe cyangwa miliyoni ebyiri, ariko ko ari mike ugereranyije n’ibipimo bigenderwaho mu kugenzura isanzure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!