Meteorites ni ibice by’amabuye agwa avuye mu isanzure, akanyura mu kirere cy’Isi atahangirikiye, akagwa ku butaka.
Iri buye ryitwa NWA 16788, rifite ibiro 24,5, ni rinini ku kigero cya 70% ugereranyije n’andi mabuye yose yaturutse kuri Mars amaze kuboneka ku Isi.
Amenshi mu mabuye aturuka kuri Mars aba ari mato cyane, ari na yo mpamvu iri rya NWA 16788 rifatwa nk’iridasanzwe kandi rifite agaciro kanini.
Iri buye rya NWA 16788 ryabonetse mu Ugushyingo 2023 mu gace ka Agadez muri Niger.
Sotheby’s yavuze ko riboneka gake mu buzima kubera ubunini bwaryo n’ibara rifite ritukura risa n’iry’Umubumbe wa Mars.
Abahanga mu bya siyansi batekereza ko hari ibuye rinini ‘asteroïde’ ryagonze umubumbe wa Mars rifite imbaraga nyinshi ku buryo hari ibice by’uwo mubumbe byatangiye gukwira mu isazure, nyuma bimwe muri ibyo bice biza mu kirere cy’Isi.
Bavuga ko ibuye rya buye rya NWA 16788 na ryo ryari riri muri ibyo bice.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!